Ibiranga mudakurwa kw’ijambo -Pastor Kazura Jules

 

  1. Kugendana no kubana n’abagushyigikira gusa bakemera ibyo uvuze byose

 

Umuntu wese ugerageje kumukosora ahinduka umwanzi we, iyo umubwiye uti aha uribeshye, umutima uramurya akumva ari nk’igisebe, ntashaka umuntu umubwira ko akoze ikosa cyangwa ko akoze nabi, ashaka abantu bamwegera bagahora bamubwira bati yego ni wowe wa mbere, yego yego yego uvuze neza, ukoze neza.

 

  1. Gushakisha abamuvuga neza no gukunda kubiyegereza

 

Umuntu uteye atya kugirango mwumvikane, ugomba kumvira umurongo we udatekereje, utabajije, ibyo byonyine nibyo wakora kugirango mubane. Iyo umubwiye uti “aha wibeshye, wayobye”, arasakuza cyane kuko kumukosora bingana no kumwaka  icyubahiro no kumusuzugura. Bene abo rero bashobora kugaragara nk’abafite inshuti, ariko akenshi inshuti zabo ziba ari abamushakaho inyungu gusa (parasites), abantu bashobora kumwegera bamwereka ko bamukunze, ariko bamubeshya, ndetse bakanabijyamo inama, umwe akabwira undi ati”kugirango tubane nawe, turye ibye ni ukwemera ibyo avuze, ntuzibeshye ngo umukosore, navuga ibitari byo wowe uvuge uti Yego, bityo uzamurya nutwe twose Ijambo ry’Imana ritwereka ko abakora batyo nabo baba bihemukira.

Imigani 29:5

Ushukashuka mugenzi we, uwo aba yiteze umutego.

Dore uko inshuti nyanshuti ikora iyo  wari ukwiye kwifuza.

Imigani 27:6

– “Ibikomere by’umukunzi bizanwa n’ukuri ariko umwanzi asomana akabya”

muri Bibiliya ijambo ry’Imana ho byanditse muri aya magambo “Inshuti nyakuri ni igukosora, nyamara umwanzi akagusoma akuryarya”

Umuntu wifuza inshuti nyazo rero agomba kuba yiteguye kuba yakosorwa, akaba yavuguruzwa kubyo yavuze ndetse akemera kugirwa inama, uwo rero ashimira abamugira inama nziza, rimwe na rimwe zinyuranye nibyo yibwiraga.

Imigani 28:23

– Ucyaha umuntu amaherezo azabimushimira, azamushima kuruta umubeshyabeshya

 

iii. Gushyiraho umupaka w’icyiciro cy’abantu batagomba  kumuhinguka imbare bagira icyo bamubwira

 

Bene uyu muntu aba afite abantu; urwego bariho; igitsina runaka; ikiciro runaka…. Yaciyeho umurongo  batagomba no kwibeshya usibye no kumugira inama cyangwa kumuhugura ntibagomba no kubitekereza.

 

Erega ntawe udakeneye inama, na Petero ariwe Yesu yatoranije nka mukuru mu ntumwa ndetse akavugwaho byinshi kandi agakora byinshi byiza, umunsi umwe yabonetsweho n’umugayo ndetse byari hafi gucamo Itorero ibice, bituma Pawulo amukosora kandi amugira inama imbere ya bose nubwo ariwe wari muto. Ibyo ntibyatumye Petero arakara ngo yangane na Pawulo, ahubwo yakiye iyo nama kandi ubwami bw’Imana bukomeza kogezwa kuko bari bahujwe n’ubucuti nyakuri. Abagalatiya 2:11-14

 

Imigani 27:5

– Gucyaha umuntu kumugaragaro ni byiza, biruta ubucuti bupfurapfuritse

 

Niba dushaka kubana n’abantu kandi turi ab’umumaro ni ngombwa ko tugira umutima wicisha bugufi, tukaba twiteguye kuba twagirwa inama ndetse twanakosorwa kuko tudatunganye bitagira ikosa, uwo waba uriwe wese, amashuri waba warize ayariyo yose, urwego waba urimo rwose.

Mu gihe abantu babonye ko utagirwa inama uri mudakurwa kw’ijambo, mutavuguruzwa, baraguhunga cyangwa bakabanira nawe kubera ibyo bagukuraho gusa, kuko umwuka ukuvamo uba wirukana abantu aho kubakururira kukwegera, Imana idufashe. Itekerezeho nusanga hari umuntu wanga kuko yashatse kukugira inama, cyangwa kukubaza impamvu ya bimwe mubyo ukora cyangwa kubera ko yaguhuguye, ukumva nuyu mwanya umwanga cyangwa ari cyo cyatumye mushwana, ubucuti bwanyu bugahagarara, umenye ko uri muri aba bantu, usabe Imana kugufasha no kuguhindura, kuko bitabaye ibyo uzahora wenyine wigunze.

Mwumve neza icyo nashatse kuvuga, si uko tubeshwaho gusa no gukurikiza ibyabandi batubwiye cyangwa batuvuzeho, oya , ariko na none ntitubeshwaho nibyo twibwira gusa, twemera guhanwa, kugirwa inama no guhugurwa, ariko natwe tukagenzura tugahitamo ibikwiye.

 

Past Kazura Jules