Abanyeshuri basaga 90 bigaga mu ishuri rya PBC rya JCF bahawe impamyabumenyi

Kuri uyu wagatandatu, taliki ya 7 Muatarama 2023, kuri Dove Hotel, hatanzwe impamyabumeyi ku banyeshuri 90 basoje imyaka itatu amasomo ya Bibiliya mu ishuri rya Promise Bible Center ryabyawe n’umuryango Jehovanis Christian Family (JCF).

Promise Bible Center ni ishuri ryigisha Bibiliya (Theology), rikoresha uburyo bw’Iya-kure (Online).

Ryabyawe n’urukundo rw’Ijambo ry’Imana ruranga abagize umuryango wa Jehovanis Christian Family (JCF). Nyuma y’igihe igitekerezo cy’iri shuri gisengerwa, mu mpera za 2019 ryaratangiye.

Kugeza ubu rikoresha imbuga (Platform) za Google. Amasomo agatangwa mu buryo buri wese, aho yaba ari hose ku isi, inshingano yaba agira zose, ashobora kwibonera umwanya wo gukurikira isomo yifashishije Telephone ngendanwa cyangwa se mudasobwa.

Abigisha PBC ifite kugeza ubu ni 9, abigishwa 371 bari muri promotions 6 harimo n’iyi irangie uyu munsi.


Ni ishuri ritangwamo amasomo 33 akubiye mu byiciro bitanu aribyo:
• Amasomo ku isezerano rya Kera,
• Amasomo ku isezerano rishya,
• Amasomo ku myemerere (doctrines),
• Amasomo y’imyifatire (pratique),
• Amateka

Mu izina ry’Umuyobozi wa JCF/PBC Mme Donatille Nishyirembere, Aaron Ndayisenga yavuze ko PBC yakira abanyeshuri bashya buri mezi atandatu, ni ukuvuga nyuma ya buri Semester imwe. Programme y’amasomo ifata ibihembwe cyangwa Semesters eshanu.

Umuyobozi wa JCF/PBC Mme Donatille Nishyirembere

Aaron yakomeje avuga ko Imbogamizi nazo zitabura, cyane cyane izishingiye ku myumvire, “aho umuntu atekereza ko bidashoboka kwiga uticaye muri salle runaka ngo ube ubona mugenzi wawe mwigana iruhande rwawe, mbese akiyumvisha ko kwiga guterwa na surveillance yakorerwa. Ariko nanone twarabibonye ko gushaka ariko gushobora. Iyindi mbogamizi iboneka ni ubushobozi bw’abatari bake bwo kubona Network ihagije bigatuma nk’amasomo atangwa mu buryo bwa Video ataborohera.”

Igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi cyitabiriwe n’umushumba mukuru w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda ari na we wari umushyitsi mukuru, umushumba wa Paruwasi ya Gasave ari na we wari uhagarariye umushumba w’ururembo rwa Kigali utabashije kuboneka abashumba basanzwe bigisha abanyeshuri, abaje baherekeje abanyeshuri n’abandi.

ANDI MAFOTO