Yesu yavuze ko nta we uzajya ku Mana atamunyuzeho, aho yavuze ko ari we nzira y’ukuri n’ubugingo, niba ushaka kujya ku Mana inzira iri muri Yesu: Ev MUKIZA Louise
Abantu twese twaba twibeshya kandi niba dukomeje gutyo ntaho twazajya nta n’aho twazagera, niyo mpamvu buri munsi bidusaba kuba maso.
Inzira ziriho ni nyinshi ariko abantu bavunikira ubusa bitewe no kutamenya cyangwa kutumva ngo bumvire kuko Yesu yatekereje ku birebana n’inzira maze atanga igisubizo.
Igisubizo yatanze si ikindi ahubwo yavuze ko umuntu wese ushaka kujya mu ijuru nta Yindi nzira izamugezayo atamuciyeho, nukuvuga ko Yesu ariwe nzira y’ukuri iganisha abantu ku Mana kandi iyo ni nayo iganisha umuntu mu ijuru.
Niba wibwiraga ko hari indi nzira uri mu buyobe ahubwo ugarukire aho uyoboke inzira nyayo.