Abategereje ko tumwara bazabishaka babibure – Ev. Ndayisenga Esron

Abategereje ko tumwara bazabishaka babibure – Ev. Ndayisenga Esron

Yesaya 45:2,5,17
[2]Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri.

[5]“Ni jye Uwiteka nta wundi, nta yindi mana ibaho itari jye. Nzagukenyeza nubwo utigeze kumenya,

[17]Ariko Isirayeli azakirishwa n’Uwiteka agakiza gahoraho, ntimuzakorwa n’isoni, ntimuzamwara iteka ryose.

Mika 7:8
[8]Wa mwanzi wanjye we, we kunyishima hejuru ningwa nzabyuka, ninicara mu mwijima Uwiteka azambera umucyo.

Nshuti, nk’uko ijambo ritubwiye humura Uwiteka gusa ni we Mana. Imana ikube hafi muri byose nk’uko yabibwiye Kuro umugaragu wayo.Igihe cy’umwijima buri wese akigeramo:burya mu burwayi,mu gupfusha ubukwe,mu bushomeri,mu ntambara z’inzitane,abantu bakuvuyeho,abana babuze minerval,baguhaye preavis,…ariko hahirwa ufite isezerano ko Uwiteka azamubera umucyo.Chorale Bethel yararirimbye ngo sinzahora iteka mu rugendo.

Weekend nziza
Ndabakunda

Ev. Ndayisenga Esron