Wandemeye ishimwe ni indirimbo ikubiyemo amashimwe ya Babou Melo ikaba yamaze gushyirwa hanze ku bufatanye bw’itsinda rifasha rikanateza imbere abahanzi b’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana rizwi nka Sky Label.
Melo Babou ni umuhanzi ukomeje kugenda atera intambwe yishimirwa na benshi mu kuramya no guhimbaza Imana akaba avuga ko kur’iyi nshuro yifuza gushimira Imana ari nayo mpamvu yasohoye iyi ndirimbo.
Ni indirimbo kandi igaruka ku buryo Imana yagiye imukura kure nk’aho agira ati : « Mana wasanze nihebye maze uraza urampumuriza, urandwanirira ndetse usohoza isezerano wari warampaye ».
Naho ku ruhande rwa Sky Label bavuga ko impamvu bahisemo gutera inkunga uyu muhanzi Melo Babou ngo ni uko bamubonagamo impano yo gukorera Imana no kuyihesha icyubahiro binyuze mu bantu bazajya bumva ibihangano bye.
Umwe mu bayobozi ba Sky Entertainment Group GAKWAYA J de Dieu aganira n’ikinyamakuru amasezerano.com yagize ati : « intego yacu ni ugutera inkunga abahanzi baririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana ariko si bose kuko tubanza kureba ubishoboye kandi akabikora neza, Melo Babou rero twabanje kumwitegereza tumaze kubona ari umuhanzi ugaragaza ahazaza mu kuzamura icyubahiro cy’Imana duhita tumutera inkunga kandi tuzakomeza gukorana nawe kugira ngo twifatanyije dukomeze gukorera Imana tunayihesha icyubahiro ».
Twabamenyesha ko uretse iyi ndirimbo«Wandemeye ishimwe »umuhanzi Babou Melo afite n’indi yitwa « Ntahinduka » akaba avuga ko azakomeza no gusohora izindi nyinshi kuko ngo ni umuhamagaro we kuzageza avuye ku isi.
The best worshiper I have ever met I wish you all the best because the sky is the limit