ÀBIFILISITIYA BANYAGA ISANDUKA Y’ UWITEKA, URUPFU RWA ELI N’ ABAHUNGU BEAlex Parfait.

IGITABO CYA I SAMWELI

Ndabaramukije mu izina rya Yesu Kristo,
Uyu munsi turarebera hamwe ibikubiye mu gice cya 4 kugeza mu gice 7.

I. ÀBIFILISITIYA BANYAGA ISANDUKA Y’ UWITEKA, URUPFU RWA ELI N’ ABAHUNGU BE.

II. ISANDUKA Y’ IMANA ITSINDA DAGONI, BAYISUBIZA MU BISIRAYELI

III. UWITEKA AKIZA ABISIRAYELI AMABOKO Y’ ABAFILISITIYA.

I. ÀBIFILISITIYA BANYAGA ISANDUKA Y’ UWITEKA, URUPFU RWA ELI N’ ABAHUNGU BE.

Mu gice 4:1-22 tuhasanga inkuru y’ intambara hagati y’ Abafilisitiya n’ Abisirayeli.
Tubonamo kandi kuneshwa kw’ Abisirayeli inshuro zigera kuri ebyiri.

Ubundi kuneshwa byabaga kenshi bitewe nuko bacumuye ku Uwiteka akabahana mu maboko y’ ababisha babo, naha niko batekereje bigira inama yo kuzana isanduku y’ isezerano mu rugerero ngo ahari baranesha.

“Nuko ingabo zigeze mu rugerero, abakuru ba Isirayeli barabazanya bati”Ni iki gitumye Uwiteka atureka tukaneshwa uyu munsi imbere y’Abafilisitiya? Nimuze tujye kwenda isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, tuyikure i Shilo tuyizane aha, kugira nigera muri twe idukize amaboko y’ababisha bacu.”
(1 Samweli 4:3)

Ubwo isanduku y’ isezerano yageraga mu rugerero batekereje ko bari buneshe. Abana ba Eli, Hofuni na Finehasi nabo bazanye nayo, nyamara abisirayeli ntibamenye ko Imana yabaretse maze Abisirayeli bongera kuneshwa, abahungu ba Eli bombi barapfa, isanduka y’ Uwiteka iranyagwa, ndetse na Eli ubwo yumvaga iyi nkuru nawe yikubita hasi arapfa. Ubwo yapfaga yari afite imyaka mirongo icyenda n’ umunani.

Bibilia ivuga kandi ku mukazana we wahise wumva iyo nkuru ibise biramutungura abyara umwana w’ Umuhungu amwita Ikabodi.

Yita uwo mwana izina Ikabodi ati”Icyubahiro gishize kuri Isirayeli.” Abivugishwa n’uko isanduku y’Imana yanyazwe, kandi n’ibya sebukwe n’umugabo we.
(1 Samweli 4:21)

Nuko Uwiteka yasohoje ibyo yari yaravugiye mu kanwa ka Samweli ku nzu ya Eli kubera ibyaha abahungu be bakoze ntiyigera abacyaha.
Ibi bitwigisha ko ukwiye kujya uhora wisuzuma ukareba uko ukora umurimo w’ Imana hagati aho bitatubera umuvumo aho kukuzanira umugisha.

II. ISANDUKA Y’ IMANA ITSINDA DAGONI, BAYISUBIZA MU BISIRAYELI

Ubwo isanduka y’ Uwiteka yageraga mu Bafilisitiya, bayijyanye mu nzu y’ imana yabo Dagoni.

“Maze Abanyashidodi babyutse kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, barayegura bayisubiza aho yari iri.”
(1 Samweli 5:3)

Umunsi wa mbere basanze Dagoni yaguye, umunsi wakurikiyeho basanga igihanga cyayo cyaguye ukubiri n’ umubyimba.
Uwiteka kandi ateza Abanyashidodi aho isanduku y’ Uwiteka yari iri ibibyimba kandi niko byagendekeye n’ abatuye i Gati na Ekuroni kuko ukuboko k’ Uwiteka kwabaremereye cyane bakomeza kuyihanahana kugeza bongeye kuyisubiza Abisirayeli.

“Barabasubiza bati”Nimwohereze isanduku y’Imana ya Isirayeli ntimuyohereze yonyine, ahubwo muyisubizanyeyo n’amaturo y’impongano mubone gukira, kandi muzamenye icyatumye ukuboko k’Uwiteka kutaretse kubagwa nabi.”
(1 Samweli 6:3)

Isanduka y’ Uwiteka yamaze mu Bafilisitiya amezi arindwi, ubwo bayoherezaga ngo bayohereje i Betimeshi maze Abisirayeli bashima Imana bayitambira igitambo cyoswa.

Nuko ab’i Kiriyatiyeyarimu baraza benda isanduku y’Uwiteka, bayizamukana umusozi bayishyira mwa Abinadabu, maze bereza umuhungu we Eleyazari kujya arinda isanduku y’Uwiteka.
(1 Samweli 7:1)

Ibi bitwigisha ko Imana itabangikanwa n’ ibigirwamana, ntago ihwanije imbaraga nabyo kandi ntago itura mu banyabyaha kuko ni Imana ikiranuka kandi Yera.

III. UWITEKA AKIZA ABISIRAYELI AMABOKO Y’ ABAFILISITIYA.

Abisirayeli bari barataye Uwiteka kubera gusenga ibigirwamana, bamara imyaka makumyabiri bamushaka batamubona ahubwo yarabahannye mu maboko y’ abanzi babo.

“Maze Samweli abwira inzu ya Isirayeli yose ati”Niba mugarukira Uwiteka n’imitima yanyu yose, nimwikuremo imana z’abanyamahanga na Ashitaroti, mutunganirize Uwiteka imitima yanyu abe ari we mukorera musa, na we azabakiza amaboko y’Abafilisitiya.”
(1 Samweli 7:3)

Abisirayeli bateraniye i Misipa biyiriza ubusa barasenga, barihana bahatambira ibitambo maze Uwiteka yongera ku bagirira ibambe.

Ubwo bari bagiteraniye aho basenga, Abafilisitiya bateranira kubarwanya, nuko Uwiteka aha Abisirayeli kunesha, Abafilisitiya ntibongera kubarwanya mu gihe cyose cya Samweli.

Maze Samweli yenda ibuye arishinga hagati y’i Misipa n’i Sheni, arihimba izina Ebenezeri ati”Uwiteka yaratuzahuye kugeza n’ubu.”
(1 Samweli 7:12)

Amen kandi Amen, Ebenezeri bivuze ngo Imana yaratuzahuye.
Imana yongeye kwiyereka Abisirayeli kuko bahindukiye bakareka inzira mbi bagenderagamo niko natwe iyo dukomeje kugendana n’ Imana itajya itureka ahubwo ihorana natwe iteka ryose.

“Nuko Samweli aba umucamanza w’Abisirayeli iminsi yose yo kubaho kwe.”
(1 Samweli 7:15)

Imana ibahe Umugisha

Alex Parfait NDAYISENGA