Iyo twibutse aho twavuye tukibuka ko twahoze twarasayishije tunywa inzoga bikomeye ubu tukaba dusigaye dukorera Imana bidutera kuyishima cyane no kuyikorera tutiganda: Past Rene MUREMANGINGO
Hari igihe twabayeho tukajya dukorera amafaranga tukayajyana mu kabari tukayanywera hafi ya yose nyamara ugasanga nta nyungu biduha cyangwa ngo biduheshe amahoro mu mutima, nyamara ubu dufite amahoro mu mutima kubera ko twibuka umwijima Imana yatuvanyemo ikatuzana mu mucyo.
Kera narahembwaga nkaruhukira mu kabari, ngataha nitura hasi kubera gusinda rimwe na rimwe tukanabaho nta mahoro dufite kubera guhangayikira kubona amafaranga yo kujyana mu kabari, ariko ubu ndashima Imana ko nsigaye mpembwa nkazana icyacumi mu rusengero rw’Imana kandi nzi neza ko nta gihombo mfite.
Ubu sigihembwa ngo amafaranga yange ashirire mu kabari, nta guhangayika ngo ndasinda niture hasi cyangwa mvunike kubera kudandabirana, nzajya mpembwa amafaranga nyazane mu rusengero abakozi b’Imana bayaboneho, akore imirimo yose yo mu rusengero icyo nizeye nuko Imana izampa umugisha kuruta uko najyaga nyashyira abanyakabari batazigera banamenya ko nayabahaye.
Nawe nujya ugera mu bikomeye ujye wibuka ko Imana ishobora kukuvana mu bikomeye, ikakuvana mu mwijima no mu moshya ikakuzana mu mucyo kuko nge sinari nzi ko Imana izamvana mu kabari ikanzana mu rusengero ndetse ikampa inshingano kugeza aho ingirira icyizere cyo kuba umupasiteri ADEPR hano kuri Paruwasi ya Remera.