Intego : Akira umuhesha w’ibyawe – Ev. Ndayisenga Esron
2 Abami 8:1-6
[1]Kandi Elisa yari yarabwiye wa mugore yazuriraga umwana, ati “Hagurukana n’abo mu nzu yawe, ugende usuhukire aho uzashobora hose, kuko Uwiteka ategetse ko inzara itera ikazamara imyaka irindwi mu gihugu.”
[2]Nuko umugore arahaguruka abigenza atyo, akurikije ijambo ry’uwo muntu w’Imana, ajyana n’abo mu nzu ye asuhukira mu gihugu cy’Abafilisitiya, amarayo imyaka irindwi.
[3]Iyo myaka irindwi ishize, uwo mugore arasuhukuruka ava mu gihugu cy’Abafilisitiya, araza atakambira umwami ku bw’urugo rwe n’igikingi cye.
[4]Muri uwo mwanya umwami yavuganaga na Gehazi umugaragu w’uwo muntu w’Imana amubwira ati “Ndakwinginze, untekerereze ibikomeye Elisa yakoraga byose.”
[5]Nuko agitekerereza umwami uko yazuye uwapfuye, uwo mwanya wa mugore yazuriraga umwana aba araje, atakambira umwami ku bw’urugo rwe n’igikingi cye. Gehazi aherako aravuga ati “Nyagasani mwami, nguyu wa mugore n’umwana we Elisa yazuye.”
[6]Umwami abibaza uwo mugore arabimubwira. Umwami aherako amuha umutware ho umuhesha, aravuga ati “Umugarurire ibye byose n’ibyo basaruye mu mirima ye byose, uhereye ku munsi yahaviriye ukageza ubu.”
Hari uburyo ubu cyangwa ubundi wariganyijwemo ibyawe ariko iri Jambo rije kugutangariza ko uyu munsi uhawe umuhesha w’ibyawe.
Mu miryango,muri quartier,ababurana imanza zimaze igihe,abariganyijwe mu kazi,n’ubundi buryo bwose.
Mugire weekend nziza
Ev. Ndayisenga Esron