Uwiteka arakenesha agakenura,
Acisha bugufi agashyira hejuru.
“Akura abakene mu mukungugu,
ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu,
kugirango bicarane n’ibikomangoma.
Baragwa intebe z’icyubahiro,
Kuko inking z’isi ari iz’Uwiteka,
Kandi nizo yayishinzeho.
“Azarinda ibirenge by’abakiranutsi
Ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima,
Kuko ntamuntu uzaneshesha amaboko
Abarwanya Uwiteka bazavunagurika,
Azabahindiraho ari mu ijuru.
Uwiteka azacira abo kumpera y’isi imanza,
Kandi umwami we azamuha imbaraga,
Azashyira hejuru ihembe ry’uwo yasize amavuta.”
Nuko nimureke kwishingikiriza amaboko yanyu kuko ntaho yabageza.
Ni magufi nta n’aho wakwikora ntiwabasha no kwishima mu mugongo kuko amaboko yawe ni magufi ugereranyije n’ay’Imana ariko ubwo umenye ko Imana ariyo ifite ukuboko gushoboye nawe ugane ushoboye ndetse wagira naho akugeza.
Umwigisha:Ev BUGINGO Pascal