Amateka y’ubuzima bwawe ntakwiye kukubera impamvu yo gucika intege- Ev. Ndayisenga Esron

Amateka y’ubuzima bwawe ntakwiye kukubera impamvu yo gucika intege- Ev. Ndayisenga Esron

Abac 6:15-16
[15]Gideyoni aramusubiza ati “Ariko Uwiteka, Abisirayeli nabakirisha iki? Iwacu ko turi aboroheje mu muryango wa Manase, nkaba ndi umuhererezi mu nzu ya data yose.”

[16]Uwiteka aramubwira ati “Ni ukuri nzabana nawe, kandi uzanesha Abamidiyani nk’unesha umuntu umwe.”

Yh 9:8-9
[8]Abaturanyi be n’abamubonaga kera ahora asabiriza barabazanya bati “Uyu si we wicaraga asabiriza?”

[9]Bamwe bati “Ni we.”Abandi bati “Si we, icyakora asa na we.”Na we arabasubiza ati “Ni jye.”

1 Sam 17:14-15,50
[14]Dawidi yari umuhererezi, kandi bakuru be uko ari batatu, bari baratabaranye na Sawuli.

[15]Ariko Dawidi yajyaga acuragana kwa Sawuli, aragira intama za se i Betelehemu.

[50]Uko ni ko Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ry’umuhumetso, aramunesha aramwica kandi nta nkota Dawidi yari yitwaje.

Aba bagabo batatu dusomye muri izi nkuru babiri bafite ihuriro ko bari abahererezi.Abavandimwe babo bari intwari ,bazwi ,bakomeye ku buryo bo ubwabo babonaga bakwiye kuba abo gukorera bakuru babo gusa no kwibera abo mu rugo kuko bagaragaraga nk’abashoboye utwo mu rugo gusa.

Ndashaka kukubwira ko Imana yashoboje Gidiyoni nawe yagushoboza.Iyabanye na Dawidi iracyahari,Iyahumuye impumyi yari ifite amateka yo gusabiriza gusa iracyahari.
Wikwizirika ku mateka y’umuryango:Ngo iwacu nta watunze imodoka,iwacu nta wukomeye tugira,iwacu nta wushaka umugabo rimwe,n’ibindi byinshi….Guhinduka kw’amateka y’umuryango yaguheraho nawe ukaba isoko y’umugisha w’umuryango.

Mbifurije umunsi mwiza wa nyuma w’ukwezi ejo dutangirane ukundi amateka mashya.

Ev. Ndayisenga Esron