• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza INYIGISHO

AMWE MUMAGAMBO ABANTU BADAHA AGACIRO MURI IKI GIHE – Pastor Gaudin MUTAGOMA

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
01/11/2023
muri INYIGISHO
0
0
Imana Igukomeza kugira ngo ukomeze abandi! – Pastor Gaudin MUTAGOMA
0
Bayisangije
1k
Bayisuye
162

GUKORA NEZA BIRIGWA, KANDI BYIGISHWA NO KUMVIRA UMWUKA.


Yesaya 1: 16“Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi.17 Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi.


18“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.19 Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.20 Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.


NTAMUNTU UBYARA ADATWITE


Yakobo 1:12 Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.13Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvugaati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.14Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwen’ibyo ararikiye bimushukashuka.15Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu.


HAGATI Y’UMWUKA NA KAMERE NI NDE MWARIMU WAWE?


Abagalatiya 5:16Ndavuga nti “Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora.18Ariko niba muyoborwa n’Umwuka, ntimuba mugitwarwa n’amategeko.


19Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke,20 no gusenga ibishushanyo, no kurogano kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice,21no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwaubwami bw’Imana.


22Ariko rero imbuto z’Umwuka niurukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugiraneza, n’ingeso nziza no gukiranuka,23no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.24Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n’iruba n’irari byayo.25Niba tubeshwaho n’Umwuka tujye tuyoborwa n’Umwuka.26Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari.


MENYA IBI MAZE WIRINDE.


2 TIMOTEYO 3:1Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya,2kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,3badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza,4bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,5 bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujyeubatera umugongo.
IBYO WAKOZE MUBUJIJI IMANA IRABIBABARIRA?


1Timoteyo 1:12 Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimowe13 nubwo nabanje kuba umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujijintarizera;


REKERAHO KWISHUKA!


1Abakorinto 6:9 Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana,10cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwaubwami bw’Imana.


INGENDO Y’ABAFITE IBYIRINGIRO.(ABANA B’IMANA).


1Yohana 3:1 Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye.2Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari.3Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye


IYO TWUBAHA IMANA TUBA TUGENDA TWEZWA.


2 Abakorinto 7:1 Nuko bakundwa, ubwo dufiteibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubahaImana.


MENYA ICYO UKUNDA N’ICYO WANGA!


Abaheburayo 1:9 Kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome,Ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe,Igusīga amavuta yo kwishima,Ikakurutisha bagenzi bawe.”


DORE ABAHIRIWE:


Zaburi 1:1Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi,Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha,Ntiyicarane n’abakobanyi.2Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira,Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.3 Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi,Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo.Ibibabi byacyo ntibyuma,Icyo azakora cyose kizamuberacyiza.


WAKWIFUZA KUBA IKIHE GIKORESHO MU BYO MUNZU Y’IWANYU?


2Timoteyo 2:20 Mu nzu y’inyumba ntihabamo ibintu by’izahabu n’iby’ifeza gusa, ahubwo habamo n’iby’ibiti n’iby’ibumba, kandi bimwe babikoresha iby’icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni.21Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n’ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby’icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza YOSE.


INYIGISHO YA YESU, NIYO NATWE TUGOMBA GUKOMEREZAHO.


Matayo 3:17 Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.” Matayo 5:17“Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza.18 Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.19Nuko uzicarimwe ryo muri ayo mategeko naho ryaba ryoroshye hanyuma y’ayandi, akigisha abandi kugirabatyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose. Ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru.20Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.


Ndakwifuriza ubuzima bwubahisha Imana, kandi izakwitura ingororano ishyitse.Ndabakunda.

Ibiherukaa

Banza utunge ubwami bw'Imana nibwo uzaba utunze byuzuye- Pst Mugiraneza J. Baptiste

Ibikurikira

Nta cyarusha Imana twizeye imbaraga, amaboko yayo araremerera uwitambika umugambi wayo kuri twe - Ev. Ndayisenga Esron

inyigisho

Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Nawe uyu munsi yagukorera ikibatangaza -Ev. Esron Ndayisenga
INYIGISHO

Ijwi ry’Uwiteka iyo rije rishwaza ibitwishyiraho hejuru – Ev. Esron Ndayisenga

10/11/2024
Ibikurikira
Haburaho gato ngo dusebe, Uwiteka ajya atabara – Ev. Ndayisenga Esron

Nta cyarusha Imana twizeye imbaraga, amaboko yayo araremerera uwitambika umugambi wayo kuri twe - Ev. Ndayisenga Esron

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.