BIMWE MU BITERA UMUNTU KUNANIRWA KUBANA N’ABANDI

man questioning his thoughts clipart

1. GUSHAKA ITEKA KUBA UW’IMBERE (KWIBONEKEZA)

Umunsi umwe Yesu yitegereje abantu mu bukwe areba uko babyiganira imyanya y’imbere maze abagira inama ikomeye, reka mbishyire muri aya magambo “umuntu nakurarika mu bukwe ukahagera ntuzabyiganire guhita wiyicaza ku ntebe y’imbere kugirango hataza kugira umuntu uza kuguhagurutsa akakujyana inyuma, ahubwo nuhagera wigire inyuma maze ba nyiri ibirori baze kukujyana imbere, kuko byaba byiza ko bakujyana imbere bagukuye inyuma aho kukujyana inyuma bagukuye imbere” Luka 14:7-11. Ibi si ukwisuzugura kuvugwa hano ahubwo ni ukumenya ko agaciro kataba imbere cyangwa inyuma ahubwo kaba mu Mana. Burya ntabwo amadorari 100 ahabwa agaciro nuko uyavuze neza cyangwa uyatutse, ibyo ntacyo biyahinduraho ku gaciro kayo, kuvuga ko uyakunda cyangwa ko uyanga byose ni kimwe.
Ntihakagire icyo mukora mubiterwa no kwishyira imbere cyangwa kwikuza, ahubwo mujye mwiyoroshya, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta, umuntu wese yirinde kuzirikana ibye gusa, ahubwo ajye azirikana niby’abandi. (Abafilipi 2:3-4).

Biracyaza ntuzacikwe n ibice bisigaye

PAST KAZURA