Witerwa ubwoba n’ibiguca intege kuko Imana iravuga ngo byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje: Past Celestin MUNYANZIZA
Ijambo ry’Imana mu gitabo cya yoweli 3:1 Hagira hati:” hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa”.
Imana iraje ngo ikugirire neza wowe upfa kutinanirwa ngo urambirwe maze uge mu byaha, ijambo ry’Imana ni ukuri kandi unyura mu kuri akagukurikiza nawe ibyo yizeye bimubera ukuri.
Ijambo ry’Imana mu gitabo cya yesaya 60:1 hagira hati:”Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye.Amahanga azagana umucyo wawe, n’abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana.Ubura amaso yawe uraranganye urebe, bose baraterana baza bagusanga baje aho uri, abahungu bawe bazaza baturuka kure n’abakobwa bawe bazaza bahagatiwe.
Umwigisha:Past Celestin MUNYANZIZA