“Calvary tour” yateguwe n’ umuramyi Danny Mutabazi ubu igiye gukomereza i Nyabihu

Danny Mutabazi ni umuramyi wamenyekanye mu ndirimbo ze zitandukanye zihimbaza Imana, cyane cyane mu ndirimbo ye yakunzwe na benshi bayumvishe yise “Karuvari”, ubu akaba ari mu gikorwa cyo kuzenguruka urwa Gasabo mu biterane binini by’ivugabutumwa yise Calvary Tour Live Concert.

Iki gikorwa Danny yagitangiye mu mwaka ushize wa 2017, aho yatangiranye no gutaramira ab’I Burasirazuba mu Karere ka Rwamagana, hanyuma yaje kwongera gutamira ab’i Musanze, ahitwa ku Muhoza.

Kuri iyi nshuro umuramyi Danny Mutabazi agiye kwerekeza mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Nyabihu mu itorero rya ADEPR ku mudugudu wa Jenda. Iki gitaramo kizaba taliki ya 04 Gashyantare 2018 guhera saa munani z’amanywa.

Mu kiganiro yagiranye na Agakiza.org ku murongo wa telefoni, Danny Mutabazi yadutangarije ko iki gikorwa kizakomeza uko Imana izamufasha ndetse n’aho akomanze ku matorero bakamukingurira bakamwemerera kuhakorera.

Yagize ati: “Intego nyamukuru mfite ni ukuvuga ubutumwa bw’I Karuvari abantu bakihana. Nzabikomeza uko nzashobozwa kose n’aho bazankingurira hose. Ubushobozi ntibumbera imbogamizi cyane kuko mbitegura ku rwego rw’ubushobozi mfite.”


Danny Mutabazi azataramira ab’i Nyabihu

Yakomeje agira ati:

” Hari ubufatanye bwiza n’itangazamakuru ku buryo bitampenda gutangaza no kumenyekanisha igikorwa, ikindi ni uko aho nzakorera mba nateguranye na za korari zaho zikamfasha mu bijyanye n’ibyuma ndangururamajwi, kimwe no kumfasha kuririmba muri rusange. Muri make ni ivugabutumwa ritagamije urwunguko rundi kereka kubona abizera bashya, kuko no kwinjira biba ari ubuntu

Danny muri iyi gahunda ya Nyabihu ngo azamanukana n’umuramyi Papy Claver, bakaba bazakirwa na korari Siyoni ndetse na korari umuriri zibarizwa ku mudugudu wa Jenda.


Umuramyi Papy Claver azafatanya na Danny i Nyabihu

Mu buzima busanzwe Danny Mutabazi ni umusore w’igihagararo, ukiri mutoya, yavukiye I Gishali mu Karere ka Rwamagana mu mwaka w’1994 kuri ubu akaba abarizwa mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi.
Akaba ari umukirisitu w’itorero rya ADEPR Paruwase ya Gasave ku mudugudu wa Kumukenke.