Korale Maranatha ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Proisse Rukili, umudugudu wa Rukili 1,igiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo zabo bise ngo”IBUYE RIZIMA”igikorwa kizaba kur’uyu wa 13 Ukwakira 2019 ku cyicaro cya Paroise ya Rukili.
Abakunzi b’iyi Korale bari bamaze igihe bategereje igihe n’isaha icyi gikorwa kizabera dore ko iyi Korale yagiye igira indirimbo nziza ariko hagategerezwa amajwi n’amashusho igihe kirekire, gusa kugeza ubu inzozi zikaba zigiye kuba impamo aho igikorwa cyo gushyira umuzingo wabo w’indirimbo zigaragaza amajwi n’amashusho kizaba kur’uyu wa 13 Ukwakira 2019.
Iyi Korale yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo zihimbaza Imana mu mwaka wa 1996 itangira ari itsinda ry’abantu batarenze 10 baririmbaga mu materaniro y’umudugudu mushya nawo wari umaze igihe gito uvutse.
Ubu Korale yaragutse kuko ubu ifite abaririmbyi babarirwa muri 80 bitabira gahunda zose za Korale, hari kandi abo Imana yazamuye ibatuza i Burayi no mubindi bihugu bidukikije.
Hari kandi n’abo Imana yahaye inkoni y’ubushumba bayoboye amatorero akomeye mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Korale yakoze umuzingo w’indirimbo zabo za mbere z’amajwi muri 2009, ikora iya 2 muri 2014 ubu iritegura gushyira ahagaragara umuzingo wa 3 igikorwa giteganijwe mu gitaramo kizaba kuwa 13/10/2019 kigafatirwamo n’amashusho y’indirimbo ziri kuri uwo muzingo wa 3.
Iyi Korale irateganya ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2019 izaba yashyize ahagaragara umuzingo wa mbere w’amashusho.