• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza INYIGISHO INYIGISHO Z'URUHEREREKANE

DANIEL Igice cya 9B: -Ev. Alex Parfait Ndayisenga

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
14/03/2019
muri INYIGISHO Z'URUHEREREKANE
0
0
DANIEL Igice cya 9A: -Ev. Alex Parfait Ndayisenga
0
Bayisangije
1000
Bayisuye
1,198

Hano muri iki gihe tubona Daniel atangira gusenga mu buryo bubiri:

  1. Kwibutsa Imana isezerano yagiranye n’ abayuda ko izabakura mu bunyage nyuma y’ imyaka mirongo irindwi nkuko byahanuwe n’ Umuhanuzi Yeremiya

 

“Iki gihugu cyose kizaba umwirare n’igitangarirwa, kandi ayo mahanga azakorera umwami w’i Babuloni imyaka mirongo irindwi.”

(Yeremiya 25:11)

 

Ese witegereje neza? Bagombaga kuba mu bunyage iyo myaka yose uko ari mirongo irindwi..

Daniel amaze gusoma ibi byahanuwe nibwo yatangiraga gusenga yibutsa Imana ko igihe cyigeze cyo gutaha.

 

2.Daniel yatuye ibyaha bye nibya benewabo

Hari isomo dukuramo hano

 

  1. Yemeye ko aribo nyirabayazana kubyabaye bajyanwa mu bunyage kuko banze kumvira amategeko y’ Imana bagerekaho no kutumvira abahanuzi b’ Uwiteka (v.6)

Hari abantu bajya imbere y’ Imana basaba imbabazi ariko umutima wabo unangiye ntibahe agaciro uruhare bagize ariko Imana yifuza ko twemera mbere ya byose intege nke zacu tukemera ko aritwe ntandaro y’ ibyabaye, nicyo Daniel yakoze kandi bigaragaza cyane guca bugufi kwe.

 

  1. Irindi somo dukuramo ni uko Dukwiriye kugira umwete wo gusengera igihugu, umuryango n’ abagenzi bacu ariko hano Daniel yabikoze yatura ibyaba bye n’ iby’ubwoko bwe.

Tubona abyatura inshuro enye muri iki gice (Daniel 9:5, 8, 11, 15).

 

Nubwo Daniel yasengaga yatura ibyaha bye n’ ibya benewabo yarafite amakuru ko Imana ari Imana ibabarira.

“Umwami Imana yacu ni yo ifite imbabazi n’ibambe, nubwo twayigomeye”

(Daniyeli 9:9)

Imana kuko ari inyembabazi ntago yatureka mu gihe tuyije imbere twemera intege nke zacu Daniel ni urugero rwiza mu buryo twakabaye twegera Imana kuko Bibiliya itwereka guca bugufi kwe. Amen

 

 

  1. IBYUMWERU MIRONGO IRINDWI

———————-

 

Daniel tubona ko akirimo gusenga yatura ibyaha bye n’ ubwoko bwe Malaika Gaburiyeli yamusanze kandi ngo azanwe no kumwungura ubwenge. (V.22)

Ni ukumwungura ubwenge koko kuko yari agiye kumwereka ibizabaho kera byari bihishwe isi. Amen

 

 

“Ugitangira kwinginga haje ijambo, kandi nzanywe no kurikubwira kuko ukundwa cyane. Nuko iryo jambo uritekereze cyane, umenye n’ibyo weretswe.”

(Daniyeli 9:23)

 

“Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n’umurwa wera, kugira ngo ibicumuro bicibwe n’ibyaha bishire, no gukiranirwa gutangirwe impongano haze gukiranuka kw’iteka, ibyerekanywe n’ibyahanuwe bifatanishwe ikimenyetso, ahera cyane hasigwe amavuta.

(Daniyeli 9:24)

 

Nuko ubimenye, ubyitegereze yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware hazabaho ibyumweru birindwi, maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri bahubake basubizeho imiharuro n’impavu, ndetse bizakorwa mu bihe biruhije.

(Daniyeli 9:25)

 

Ibi byumweru bivugwa bigereranywa n’ imyaka bitandukanye nibyo tubona mu gice gikurikira (Dan 10:2-3)byo bivuga iminsi.

Bibilia y’ Icyongereza ikoresha ijambo “Sevens” cg “weeks” biva mu Ruheburayo “SHABUA” bisobanuye igihe cyigizwe n’ Umubare Karindwi.

 

Icyumweru kimwe hano gihwanye n’ imyaka 7 ukurikije isengurwa ryabyo ugendeye kuko ibihe byakurikiranye si iminsi irindwi.

Tubona kandi ko nyuma y’ ibyumweru mirongo irindwi aribwo ibicumuro bizacibwa n’ ibyaha bigashira hakaza gukiranuka kw’ iteka ryose kuko Kristo azaba yimye ingoma. AMEN

 

  1. Ibyumweru birindwi nukuvuga ni imyaka 49 (7*7=49) aha byasobanuraga kuva Nehemiya atangiye kubaka I Yerusalemu kugeza arangije kubaka ko hazabaho Ibyumweru 7 ark mu buryo bw’ ubuhanuzi aribyo twabonye ko bihwanye n’ imyaka 49 mu buryo busanzwe kandi iyi myaka 49 yari kugeza kumpera z’ isezerano rya Kera rirangira cyangwa kugeza ku gihe cy’ Umuhanuzi Malaki.

Iyo dukurikije amateka tubona ko Nehemiya yatangiye kubaka muri 445 iyo wongeyeho imyaka 49 bifata muri 396 (kuko mbere ya Yesu babaraga basubira inyuma).

 

 

  1. Ikindi gihe twabonye ni ibyumweru 62 mwibuke ko nkuko twabibonye icyumweru kimwe gihwanye n’ imyaka 7. (7*62=434).

Mugihe twe dusanzwe tubaramo ni imyaka 434, iyo wongeyeho ya myaka 49 (ibyumweru birindwi) twabonye hejuru bihwana n’ imyaka 483 (49+434=483). Iyi myaka uko ari 483 ni igihe cyo kuva kuri Nehemiya na Ezira bongera kubaka I Yerusalemu kugeza kukubambwa kwa Kristo ukurikije ingangabihe (Calendar) y’ iminsi 360 ku myaka.

 

“Ibyo byumweru uko ari mirongo itandatu na bibiri nibishira Mesiya azakurwaho, kandi nta cyo azaba asigaranye. Maze abantu b’umutware uzaza bazarimbure umurwa n’ubuturo bwera, uwo iherezo rye rizaba nk’utembanywe n’umwuzure w’amazi, intambara n’ibyago bizarinda bigeza imperuka. Ni ko bitegetswe.”

(Daniyeli 9:26)

 

Gukurwaho kwa Mesiya byavugaga kubambwa ku musaraba kwa Kristo

Ndabibutsa ko ubu tukiri kuvuga ku buhanuzi bwa Daniel ariko bwamaze gusohora ibi byumweru byambere 7 ukongeraho 62 tumaze kubona ni 69 byose hamwe kandi byamaze gusohora.

Mwibuke kandi ko bigomba kuba ibyumweru 70, Wakibaza ngo ese kimwe ko kitahise gikurikiraho? Ese twaba tukirimo? Oya

Ibiherukaa

DANIEL Igice cya 9A: -Ev. Alex Parfait Ndayisenga

Ibikurikira

DANIEL Igice cya 9C: -Ev. Alex Parfait Ndayisenga

inyigisho

Umwuka wera mu buzima bw’abizera
INYIGISHO

NKWIFURIJE KUGABIRWA – EV NDAYISENGA ESRON

28/05/2023
Imbuto z’Umwuka
INYIGISHO

Imbuto z’Umwuka

26/05/2023
Pentekoti n’amakuru yayo – Dr Fidele Masengo
INYIGISHO

Pentekoti n’amakuru yayo – Dr Fidele Masengo

24/05/2023
Mwuka wera: Ibibazo n’ibisubizo
INYIGISHO

Mwuka wera: Ibibazo n’ibisubizo

24/05/2023
Umwuka n’umumaro Wawo – Ev. Delphine Uwanyirigira
INYIGISHO

Umwuka n’umumaro Wawo – Ev. Delphine Uwanyirigira

17/05/2023
UMWUKA WERA YARIHO KUVA IBIHE N’IBIHE – Past Rugomoka Theophil
INYIGISHO

UMWUKA WERA YARIHO KUVA IBIHE N’IBIHE – Past Rugomoka Theophil

15/05/2023
Ibikurikira
DANIEL Igice cya 9A: -Ev. Alex Parfait Ndayisenga

DANIEL Igice cya 9C: -Ev. Alex Parfait Ndayisenga

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Yesu araje, wicogora – Pst Mugiraneza J Baptiste

Nta wera nk’Uwiteka

26/06/2025
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Yesu araje, wicogora – Pst Mugiraneza J Baptiste

Nta wera nk’Uwiteka

26/06/2025
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.