Imana ishimwe kubw’iyerekwa ndetse n’inzozi Uwiteka yahaye Daniyeri! Imana niyo yonyine ifite ubushobozi n’ubutware bwo gutangaza iby’iherezo ndetse n’itangiriro ritarabaho, ibyo nibyo Imana ikomeza guhishura mu gitabo cya Daniyeri.
Igitabo cya Daniyeri kibonekamo iby’amateka (History), aha ni ukuvuga ibyabaye, ariko iki gitabo kivuga n’ibizaba mu gihe kizaza (Prophecy). Igice cya 7-12 kigizwe n’ubuhanuzi. Ibi bice uko ari bine, bigizwe n’inzozi n’iyerekwa ry’ubuhanuzi. Igice cya 7 ni umusingi w’ibihishurwa byose mu bice bindi bikurikira. Igice cya karindwi rero ni ingenzi cyane mu kubasha gusobanukirwa ibikurikira byose.
Igice cya karindwi kitwereka uko Imana ihishura uko ubwami buzasimburana mu gutegeka isi, kuva mu gihe Abayuda bajyanywe bunyago I Babuloni kugeza ku mperuka y’isi, ubwo Yesu azahishurwa, ubwami bwe bugategeka iteka ryose.
Iyi nyigisho turayireba mu nshamake, irimo ibyangombwa ngo dusobanukirwe n’icyo Imana yashakaga kuduhishurira.
Iyi nyigisho igizwe n’ibice bitatu by’ingenzi
- Iyerekwa ry’inyamaswa enye – Dan 7:1-8
- Iyerekwa ry’umukuru nyiribihe n’Umwana w’umuntu – Dan 7:9-14
III. Ubusobanuro bw’inzozi za Daniyeli – Dan 7:15-28
- V1-8 IYEREKWA RY’INYAMASWA ENYE
Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Belushazari umwami w’i Babuloni, Daniyeli yarose inzozi maze abona ibyo yeretswe ari ku buriri bwe. Aherako yandika ibyo yarose, arobanuramo ingingo zabyo zikomeye. 2. Nuko Daniyeli aravuga ati “Mu byo neretswe nijoro, nagiye kubona mbona imiyaga ine yo mu ijuru ihubukira ku nyanja nini.
3.Muri iyo nyanja havamo inyamaswa nini enye, zidasangiye ubwoko.4.Iya mbere yasaga n’intare, ifite amababa nk’ay’ikizu. Nyihanga amaso kugeza aho amababa yayo ashikurijwe igahagarikwa ku isi, ihagarika amaguru yemye nk’umuntu kandi ihabwa umutima nk’uw’umuntu.
- “Ndongera mbona indi nyamaswa ya kabiri isa n’idubu yegutse uruhande rumwe, kandi yari itambitse imbavu eshatu mu mikaka yayo. Barayibwira bati ‘Byuka uconshomere inyama nyinshyi.’
6.“Hanyuma y’ibyo mbona indi nyamaswa isa n’ingwe, ku mugongo wayo yari ifite amababa ane asa n’ay’igisiga, kandi yari ifite imitwe ine, ihabwa ubutware.
7.“Hanyuma y’ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y’inyamaboko n’imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y’ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n’izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi.
8.Nitegereje ayo mahembe mbona muri yo hameze irindi hembe ritoya. Imbere yaryo hakurwa amahembe atatu mu yari asanzwe, kandi kuri iryo hembe mbonaho amaso asa n’ay’umuntu, n’akanwa kavuga ibikomeye.
– Daniyeli yabonye mu nzozi z’ubuhanuzi, inyamaswa enye ziva mu Nyanja. Kubasobanukiwe ubuhanuzi akenshi inyanja kuri isiraheli, inyanja ikunda gusobanura isi cyangwa ibihugu by’abapagani, rimwe na rimwe ikavuga ibihugu by’abapagani bikikije Isiraheli. (Soma Yesaya 17:12-13, Ibyah 17:1, 15). Iri yerekwa riravuga ku bwami bune buzategeka isi. Ubu bwami bune ni nabwo bugaragara mu nzozi za Nebukadinezari mu gice cya 2. Igice cya kabiri cya Daniyeri butwereka igishushanyo Nebukadinezari yarose. Ritwereka uko ubwami buzasimburana.
Mu gice cya 2 kitwereka uko uwami bw’isi bugaragarira abantu. Ubwo bwami bugaragarira abantu, busa nk’ubwagaciro, bukiyerekana nk’ubwo kuramya, ariko bukazarimburwa. Igice cya 7 kikatwereka uko Imana yo ibona ubwo bwami, bushushanywa n’inyamwaswa enye mbi,zikora ibibi kikanatwereka imiterere yabwo nuko buzakurwaho hakima ubwami bukwiye.
IKIGERERANYO CYA DANIYELI IGICE CYA 2 NICYA 7
Ishusho | Daniyeli 2 | Daniyeli 7 |
Babuloni | umutwe wa zahabu | Intare |
Ubumedi/Ubuperisi | igituza cyacyo n’amaboko by’ifeza, | Idubu (bear. Eng/ Ours. Fr) |
Ubugiriki | inda n amatako yacyo y’umulinga, | ingwe y’amababa ane |
Abaroma | Amaguru y’ibyuma. Ibirenge by’icyuman’ibumba | inyamaswa y’imikaka y’ibyuma |