• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza INYIGISHO

Dukeneye Imana mu ibagiro/Pasteur Martine Umutoni.

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
27/12/2018
muri INYIGISHO
0
0
Dukeneye Imana mu ibagiro/Pasteur Martine Umutoni.
0
Bayisangije
1k
Bayisuye
6,664

Impamvu: Gukuramo umutima ukomeye nk’ibuye mu bantu bizera, ikabaha umutima mushya kugirango bafashe isi ya none .

Abantu benshi mu minsi ya none bakunze kwitwa abakizwa cyangwa abarokore, ariko iyo witegereje neza usanga atari ko bimeze kuko usanga ntaho batandukaniye n’abatizera.

Aho usanga abantu benshi barizibye amatwi ngo batumva ibyo Imana ishaka, kandi ijambo ryayo ridusaba gushakashaka kumenya ibyo umwami ashima. Abef 5:10.

Hari ibintu byinshi bikenewe kusimburwa hakavamo ibishaje hagashyirwamo ibishya binyuze mu ibagiro ry’Imana ariko reka mvuge gusa uyu munsi ku mutima.

Ikindi nuko dukunze kwishuka ko byose twabikorewe n’umwami Yesu avuga ko byose birangiye, ariko dukeneye guha agaciro icyo yakoze tugera ikirenge mu cye twerekana ubushake. Abar 12:14-17.

Kugirango ubihe agaciro n’uko ugomba kubanza ukisuzuma, wifashishije ibyanditswe, hanyuma ukanireba mu marangamutima yawe nka wa mucamanza wari waranze kurengera umupfakazi wamutitirije ariko nyuma akaza kumufasha nyuma yo kwisuzuma. Luka 18:4,11-13

Mu isi ya none harimo inzangano,huzuyemo,guca imanza, amarushanywa, gusebanya, kutababarira, amoko, Ubusambanyi, kutihangana, amashyari no kudakundana kandi ibyo bigaragarira cyane mu bitwa ko twamenye Imana(abanyamadini) ariko tudafite icyo tumariye iy’isi iyobowe n’umwanzi w’Imana n’abantu ariwe Satani.

Aho usanga ibyahanuwe bidusohoreyeho bijyanye n’iminsi y’imperuka aho twakabaye twitegura dutegura bene wacu n’inshuti zacu kuzasanganira umukwe agarutse gutwara umugeni yameneye amaraso (ariwe twe ).

2 Tim 3:2-5

[2]kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,

[3]badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza,

[4]bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,

[5]bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako.

Imana idusaba kurinda imitima yacu kuruta ibindi byose birindwa,Kuko ari ho iby’ubugingo bikomoka.Imigani 4:23.

Ubusanzwe umutima uba hagati y’agatuza n’ibihaha akamaro kawo kakaba ako kohereza amaraso mu myanya itandukanye y’umubili binyuze mu mitsi.

Mu buryo bw’umwuka Umutima n’ihuriro ry’ikigepfo n’ubuhagarike bw’ibyiyumviro by’umuntu ndetse n’imigendere ye.

Impamvu mvuga ko hakenewe Imana ku ibagiro nuko mu isi ya none dutuyemo imitima yamaze kurwara kugeza ubwo kuvurwa bitakorwa n’abahanga b’abaganga uko baba bameze kose n’ubwenge baba bafite n’ubunararibonye(harimo n’abakozi b’Imana) ahubwo muganga mukuru ariwe Kristo niwe ukenewe ku cyemezo cya nyuma.

Umutima w’ibuye nzawukura mu mubiri wabo mbahe umutima woroshye,Ezek 11:19 b

Isi ikeneye umutima utarwaye kugera ubwo uba Cancer, ikeneye guhindurirwa.

Nkuko tubizi indwara itangira gahoro ikagenda ikura kugeza ubwo abaganga baba batakiyibashije.

Aho niho usanga basezerera umurwayi ngo ajye mu rugo yatinze kwivuza ntacyo gukora gihari ajye gutegereza urupfu bakamuha imiti yoroshya ububabare, akaba ariko bimeze no mu nzu z’Imana muri iki gihe, kuko abaganga nabo ntibazi icyo gukora.

Kristo mu ibagiro agomba kubaga agakuramo umutima wabaye nk’ibuye agashyiramo undi mutima ubasha gutembereza amaraso, utembereza ibyiyumviro bizima mu kigepfo n’ubuhagarike kandi ukabasha kwinjiza no mu migendere y’umuntu.

Ibi byose n’umurimo w’Imana mu ibagiro :

Kugirango umuntu akwinjizemo ikintu bisaba kubaga aho kigomba kujya cyangwa kunyura asohora ibishaje yinjiza ibishya.

Ariko icyo nkundira Imana yamaze gutegura abagomba kubagwa no kubaganiriza ku bibazo bafite ni abazemera umurimo wo gukiza umwana wayo Yesu Kristo yakoreye ku musaraba i Golgota, uwo yakoreye ikuzimu mu minsi itatu, bakemera izuka rye, nuko abasha kubakiza kandi ko azagaruka gutwara itorero rye yameneye amaraso .1 Petero 2:22,Yoh 10:18

Imana ishimwe cyane.

Nta rarikwa ry’igihe kirekire (Rendez vous ), ahubwo uwumva yiteguye amufasha vuba. Haleluya

Mu ibagiro ry’Imana abantu bafite ubwoba bwinshi bwo :

Kubabara no gupfa bahitamo guhunga gukira.

Wihunga gukira

Ikiganza k’Imana kiriyoboye mu isaha yo kubagwa, Imana niyo ifashe urwembe kandi niyo mubazi. Haleluya

Yemerere igufashe wiyifata amaboko, ibyo ikora irabizi kandi irihagije nta bufasha ikeneye.

Yigirire ikizere kuko ifite ibikoresho byose bya ngombwa niyo mpamvu yaguteguye mbere kandi ikubwira ko ariyo ubwayo izabikora ntawe barafatanya.

Abahanuzi bafatanya kuguhanurira ,Abanyamasengesho bakagusengera, Abashumba bafatanya kukurambikaho ibiganza.

Abavugabutumwa bafatanya kukubwiriza

Inshuti zifatanya kukugira inama.

Abaganga bafatanya kukuvura kandi kwa muganga ugukorera ifishi siwe ugusuzuma, usuzuma siwe upima, upima siwe wandika imiti, uyandika siwe uyiguha barafatanya ,Ariko Imana irihagije byose irabyikorera kandi ikabikora neza.

Kwa muganga hari ubwo agufatirana kugukorera ikintu runaka, ariko Imana ikubwira ikibazo n’umuti wamara kwitegura neza ukayibwira ko witeguye kuko kuri yo byose n’ubushake bw’umuntu kuko ntisaba amafaranga cyangwa ngo igire abantu benshi itabasha kwakira bose bayitabaje irabatabara ntijya iruha.

Yesu abyumvise arahava, agenda mu bwato ajya aho abantu bataba kwiherera. Abantu benshi babyumvise bava mu midugudu baramukurikira, baca iy’ubutaka.

  1. Yomotse abona abantu benshi arabababarira, abakiriza abarwayi.
  2. Umunsi ukuze, abigishwa be baramwegera bati “Aha ngaha ntihagira abantu none umunsi urakuze, sezerera abantu bajye mu birorero bihahire ibyokurya.”
  3. Yesu arabasubiza ati “Ntakibajyanayo, mube ari mwe mubagaburira.”
  4. Baramusubiza bati “Nta cyo dufite hano, keretse imitsima itanu n’ifi ebyiri.”
  5. Arababwira ati “Nimubinzanire hano.
  6. Ategeka abantu ko bicara mu byatsi, yenda iyo mitsima itanu n’izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura iyo mitsima ayiha abigishwa be, abigishwa bayiha abantu.
  7. Bararya bose barahaga, Matayo 14:20

Imana ishimwe idakangwa n’ubwinshi bw’abantu.

Emera winjire mu ibagiro ry’Imana uzahasohoka amahoro kandi ukize. Amen.

 

Imana iduhane umugisha bene Data ,umwaka mushya muhire wa 2019.

Ibiherukaa

Zamura Kwizera Imana yongere ikwiyereke

Ibikurikira

Humura iherezo ni ryiza

inyigisho

Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Nawe uyu munsi yagukorera ikibatangaza -Ev. Esron Ndayisenga
INYIGISHO

Ijwi ry’Uwiteka iyo rije rishwaza ibitwishyiraho hejuru – Ev. Esron Ndayisenga

10/11/2024
Ibikurikira
Ishema ryo kuba mu muryango w’Imana/Bishop Dr. Fidele Masengo

Humura iherezo ni ryiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.