Dukomeze n’agatabo k’umugenzi 

DUKOMERE KU MUSARABA N ABAGENZI BAHUYE NA MUKRITSU AVUYE KU MUSARABA

Ubushize twatandukanye Mukristu  amaze gutandukana na musobanuzi basezeranyeho banezerewe

Mukristo rero akomeza urugendo inzira yagombaga kunyuramo impande zombi  yari izitiwe n’inkike yitwa agakiza.

Nkuko tubisanga muri Yesaya 26:1 – Uwo munsi, iyi ndirimbo izaririmbirwa mu gihugu cya Yuda ngo”Dufite umurwa ukomeye, Imana izashyiraho agakiza kabe inkike n’ibihome.

Akomeza iyo nzira yiruka nubwo yararemerewe cyane kubera umutwaro wari umuri kumugongo, aza kugera ahantu  hazamukaho hato hejuru haho hashinze umusaraba kandi hepfo yaho hari imva irangaye. Ageze kuri uwo musaraba Wamutwaro umuhambuka ku mugongo uratembagara no muri ya mva ngo Pi !

Mbega umunezero wa

Mukristu amarira y’umunezero aba menshi atangazwa cyane n’ukuntu kureba umusaraba gusa bitumye umutwaro wihambura ku mugongo.

Kandi natwe ni uko ku musaraba iyo tuhageze imbaraga z’ibyaha zirashira  umutwaro w’ibyaha ukatuvaho.

Bibiliya irabitubwira neza

Zekariya 12:10 – “Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu umutima w’imbabazi n’uwo kwinginga. Bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamborogera nk’uko umuntu aborogera umwana we w’ikinege, bazamuririra bashavure, nk’uko umuntu agirira umwana we w’imfura ishavu.

Ku musaraba nta muntu ujyanayo undi, ni umuntu kugiti cye uhigerera! umuntu yakurangira inzira ariko urijyana. Ese wagezeyo wowe !!?? uribuka se ukuntu uwo mutwaro wakuvuyeho ugasigara wumva wemye ??

Umuririmbyi w’ikorasi yararirimbye ngo Yadutuye imitwaro yaduhetamishaga none tugenda twemye.

IBY’ABAGABO BATATU BAHURIYE KU MUSARABA

Mukristu ubwo  igihe agihagaze arira n’umunezero haza abagabo 3 bati : Amahoro abe kuri wowe dore ibirori mu mwuka ngo biratangira

1.UMUGABO WA MBERE ati : IBYAHA BYAWE URABIBABARIWE

Mariko 2:5 – Yesu abonye kwizera kwabo abwira ikirema  ati”Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”

2 . UWA KABILI UMWAMBURA   UBUSHWAMBAGARA BWE AMWAMBIKA INDI MYENDA

Zekariya 3:4 – Marayika abwira abari bamuri imbere ati”Nimumwambure iyo myenda y’ibizinga.” Maze abwira Yosuwa ati”Ngukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane.”

3 .UWA GATATU  AMUSHYIRA IKIMENYETSO MURUHANGA( kubatizwa mu Mwuka wera ) 

Abefeso 1:13 – Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe, Amina.

Amuha umuzingo w’igitabo uriho ikimenyetso (amuha amasezerano y ubugingo).

Maze abo bagabo baragenda mukristu  atangira kwiterera hejuru kubera umunezero  akomeza urugendo agenda aririmba  ngo Iteka nagendaga, Ndemerewe n’ibyaha ntihagire ikibasha kumara umubabaro, Ndashima umusaraba wa Yesu ndashima Ya mva nziza…

N .B. BIrIYA BINTU 3 BAMUHAYE Ni INGENZI CYANEEEE ESE WABA UBIFITE  reba  neza icyo witwaje muri uru rugendo rujya mu Ijuru si ugupfa kugenda.

ABAGENZI BAHUYE NA MUKRISTO MU NZIRA

★ABATAVA AHO BARI

Yavuye kumusaraba anezerewe umunezero ari wose namwe murabyumva akomeza urugendo aririmba.

Nyuma rero yaje kubona abantu 3 basinziriye mu gikombe baziritse iminyururu ku maguru:

Arabegera arabakangura ababwira ko bameze nkabasinziriye ku ishami ry’igiti.

1 Petero 5:8 – Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.

Nuko barakanguka bamusubiza batya :

MUSWA  ati: Simbonye ko hariho akaga turacyafite igihe ( yari afite ibindi yiringiye )

BUTE ati : reka nongere nisinzirireho hato .

RUHANGARA ati : menya ibyawe nanjye menye ibyanjye, ikibindi cyose giterekwa kundiba yacyo nguko uko bamwe bavuga.

Abasigaho ubwo akomeza  urugendo ariko  ababajwe n’abo bantu 3 nkuko nawe ujya ubabazwa nabashaka kumva iyo ubaburiye.

ABURIYE INKIKE

Igihe akiri muri ibyo abona  abandi bantu babiri burira inkike y’ubumoso bwiyo nzira ifunganye kugirango bayigeremo. Abo ni: Mihangoyidini na Ndyandya. Aba rero bo ntibigoye barasimbutse bagwa muri iyo nzira ifunganye barihuta bagera kuri mukristu batangira kuganira.

Babwira Mukristu ko bavukiye mu gihugu cyitwa NDIRARIRA  ko nabo bajya i Sioni kandi ko abo muri icyo gihugu burira inkike bose kuko basuzugura kunyura ku IREMBO kandi tuzi ko ari ngombwa.

Yohana 10:1- “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwinjira mu rugo rw’intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n’umunyazi.

Aba bagabo bagiranye ikiganiro kirekire na mukristu bagirango bamwumvishe ko aho wanyura hose ukagwa munzira nta kibazo nawe abumvisha ko bafitanye urubanza n Imana kuko abafata nkabajura ko bazahezwa hanze biziba amatwi mbega akaga ka bantacyo bintwaye!

MUKRISTU ABWIRA ABURIYE INKIKE ICYO ABARUSHA

Ubwo Bamubwiye ko ntacyo abarusha uretse umwenda Yari  yambaye

  1. Nawe ababwira nyine ko bagombaga guca ku irembo rirasukirwaho kugirango nyiri gihugu  abahe umwenda uhisha isoni  z’ubwambure bwabo.
  2. Ababwira ko afite nikimenyetso mu ruhanga bo badafite
  3. Ababwira umuzingo w’igitabo azatanga ku muryango agezeyo bo badafite, baramuseka aho gusubirayo ngo bajye kunyura ku irembo  bose bakomeza urugendo (Uruvange rw’urukungu n’amasaka).

Nta kaga nko kurira inkike ukagwa ku ruhimbi, Ukagwa muri chorale, Ukagwa muri comite, Ukagwa mukwigisha abandi, Ukagwa mu ivugabutumwa, Ukagwa mumirimo inyuranye mu rusengero. Ukibeshya ko aribyo bizakugeza mu Ijuru! Niba utaranyuze ku irembo rifunganye ngo ube warageze ku musaraba reba neza utaba wibeshya.

Ubwo MUHANGOYIDINI   NA NDYANDYA  bakomezanyije urugendo nawe Baza kugera ahantu hari umusozi uterera cyane  witwa BIRUHANYA. Munsi y’uwo musozi ngo hari isoko kandi hashamikiyeho inzira ebyiri imwe izenguruka ibumoso indi izenguruka iburyo.

Kandi turibuka ko mukristu irembo bari barabimuteguje ko agomba kuzaguma mu inzira ifunganye izitiwe n’Agakiza nubwo azahura n’utundi tuyira twinshi tuyishamikiyeho!!!

Ubwo babagabo babiri baberekera  umusozi (ibibazo)  binyuriye murizo nzira bibwira ko izahura nayayindi izamuka umusozi.

Izo nzira zikikira umusozi: imwe yitwaga KAGA indi yitwa MURIMBUZI.

Uwaciye muya Kaga yamutunguye mu ishyamba rinini ntimumbaze amaherezo ye. Uwaciye muya Murimbuzi imutungura mu butayu bunini cyane bwumwijima ARASITARA ARAGWA NTIYASUBIRA KUBYUKA. Mukristo nawe anywa kumazi y’isoko abona intege (amasezerano  “NZA” amagambo akomeza Amasengesho… )

Amaze kunywa abona intege zo  kuzamuka uwo musozi kuko inzira ifunganye yawutereraga azamuka aririmba🎶.

Ubutaha tuzareba ubyo yahuriye nabyo kuri uwo musozi Biruhanya

 

Joël DONNA