Dukwiriye guhangana kugira ngo dusohoze umugambi w’Imana uturimo: Ev Augustin MBONABUCYA

Ijambo ry’Imana mu gitabo cya Yobu 42:1-2 hagira hati:”Maze yobu asubiza Uwiteka ati nzi yuko ushobora byose kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose”,niyo mpamvu nawe ukwiriye gukomeza guhangana n’ibigenda bikuremerera muri iyi si kugira ngo ubashe gusohoza umugambi w’Imana.

Akanyamaswa kitwa ikinyamujonjorerwa iyo kiri kugenda gihita kishakira inzira, ni ibivuga ko muri cyo Imana yashyizemo umugambi w’uko gikwiriye kugenda, ni ibivuga ko kubaho mu mugambi w’Imana hari ibyo ukwiriye kwishakamo, nta bunebwe kuko Imana iremana buri kimwe ikagishyiramo umugambi.

Ubwo yaremaga umuntu rero yamushyizemo gahunda itangaje cyane.

Imana ntacyo yaremye kidafite umumaro niyo mpamvu usabwa kumenya icyo waremewe kugira ngo usohoze umugambi w’Imana uri muri wowe.

Uzabona abantu baha inzitiramubu aho kugira ngo bayiraremo ibakingire maraliya bakayijyana kuroba amafi, icyo gihe baba bananiwe gusohoza umugambi baherewe iyo nzitiramubu kuko baba bayikoresheje icyo itakorewe, nawe rero urasabwa kumenya umugambi wawe kugira ngo usohoze umugambi w’Imana uri muri wowe.

Umuntu utazi icyo Imana yamuremeye akora ibitari muri gahunda Imana yateganyije Imurema. Iyo ukora ibihabanye n’ibyo waremewe uba utiyizi kandi bene uwo nguwo ahita apfa kuko aba akora ibihabanye nibyo yaremewe.

Urasabwa kubaho neza, ugakora ibidahabanye n’ibyo Imana yakuremeye kandi kugira ngo umenye ndetse usobanukirwe uyu mugambi w’Imana kuri wowe urasabwa gusenga ugasaba Imana kuguhishurira no kukubwira icyo yakuremeye. Ev Augustin MBONABUCYA