Dukwiye kuba ibyitegererezo by’ubutumwa tubwiriza – Mma NSHUTI
Nshimiye Imana impaye uyu mwanya mwiza kugira ngo tuganire ijambo ry’Imana.
Dusome :1abakorinto 9:26-27
Nuko nanjye ndiruka ariko si nkutazi iyo njya ,nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha.27 ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa ,ngo ahari ubwo maze kubwiriza nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntwemewe.
1Timoteyo 4:12
Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera kubyo uvuga
no ku ngeso zawe no ku rukundo no ku kwizera no ku mutima uboneye
Intego :kuba icyitegererezo cy’ubutumwa bwiza
Bene data numvise nifuje ko twaganira kuri Aya magambo.
Hano dufite abashumba dufite abigisha dufite abanyamasengesho yewe nubwo waba utajya uhagarara imbere y’abantu ngo ubwirize ariko umuririmbyi waririmbye ind 409 ku gitero cya 3 yaravuze ngo nubwo utazi gushyomoka kuko utari umuhanga hamya gusa ko wamenye ko Yesu ababarira.bivuze nawe ubwawe uri ubutumwa bwiza numvise shatse kubabwira ko dukwiye kuba ibyitererezo by’ubutumwa tubwiriza kuburyo n’abaturebye nabo ubwabo babona ko tutaravuga ubwacu turi ubutumwa bwiza.tutaravuga umuntu yatureba gusa akabona ko twahindutse dusa nibyo tuvuga.
Iyo usomye iki gice cya 9 cyo mu bakorinto ubona Paul avuga umudendezo w’ababairiza butumwa avuga ibyo ababwiriza butumwa bemererwa byanditswe no mu mategeko ariko aravuva ngo nubwo dufite ibyo twemererwa aravuga ati ubwo tuba twababibyemo iby’umwuka namwe mukwiye kutubibamo iby’umubiri ariko ntitwakoresheje ubwo butware kugira ngo tutabera inkomyi ubutumwa bwiza.
Ku mirongo twasomye ati ndiruka ariko si nkutazi iyo njya nkubitana ibipfunsi ariko si mpusha 27 ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntwemewe.
Paul yarafite ku mutima ubumwa bwiza yarafite igishyika yaravugaga ati niba nanjye maze kubwiriza abandi sinkwiye kubonekaho umugayo ,sinkwiye kuboneka ntwemewe abandebye nkwiye kuba ntabatera urujijo kubwubutumwa bwiza.
Abwiye Timoteyo Aho twasomye ati ntihakagire uhinyura ubusore bwawe ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera kubyo uvuga
-kungeso zawe
-kurukundo
- ku kwizera
-no ku mutima uboneye.
Bene data numvise ngira ngo mbakungure bibutse dukwiye kuba ibyitererezo by’ubutumwa tubwiriza.
Ubwacu ntidukwiye kubera inkomyi ubutumwa bwiza twigisha.
Muri iki gihe usanga abigisha benshi baracanze abantu.
Uyu munsi umubina yigisha kureka ibyaha ejo ukamusanga mu nteko z’abanyabyaha.ubu kuvangura abigisha n’abigishwa biragoye. Ubona ko hateye n’ubujura bwibisha bibiriya mu nsengero.umwigisha ati zana ituro uhumanuke
Zana ituro ubone umugisha nibindi byinshi.
Ariko twebweho ba jcf mwe tube ibyitererezo by’ubutumwa tubwiriza kuburyo ubwacu duhinduka ubutumwa bwiza.
Nibyo mbasabira nanjye nisabira mu izina rya Yesu kristo amen.
Ni mwene so muri kristo Yesu Ingabire Josée ( Mma Nshuti)