Ese dushobora gukomeza kugira ibyishimo no mu gihe ibintu byaba bihindutse?”

Hari ibintu bituma abantu bishima. Urugero nk’iyo umusore n’inkumi bashyingiranywe, iyo umubyeyi yabyaye, cyangwa umuntu yahawe inshingano nshya. Ibyo bintu birashimisha kandi ni mu gihe, kuko byose ari impano zituruka kuri Yehova. Ni we watangije umuryango, atanga ubushobozi bwo kubyara kandi ni we utanga inshingano mu itorero rya gikristo.—Intang 2:18, 22; Zab 127:3; 1 Tim 3:1.

Icyakora hari igihe ibyo byishimo bitaramba. Urugero, umwe mu bashakanye ashobora guhemukira mugenzi we cyangwa agapfa (Ezek 24:18; Hos 3:1). Hari abana banga kumvira ababyeyi n’Imana, bakaba banacibwa mu itorero. Urugero, abahungu ba Samweli ntibakoreye Yehova mu buryo yemera. Nanone ibyo Dawidi yakoze byamukururiye imibabaro we n’umuryango we (1 Sam 8:1-3; 2 Sam 12:11). Ibintu nk’ibyo bidutera agahinda, tukabura ibyishimo.

Nanone inshingano umuntu afite mu murimo zishobora guhagarara bitewe n’uburwayi, ibibazo by’umuryango cyangwa ibintu byahindutse mu muryango wa Yehova. Abenshi mu bari bafite inshingano zigahagarara, bavuga ko byabababaje.

Biragaragara rero ko nubwo ibyo bintu tumaze kuvuga biduhesha ibyishimo, biba ari iby’igihe gito. Ku bw’ibyo rero, twakwibaza tuti: “Ese dushobora gukomeza kugira ibyishimo no mu gihe ibintu byaba bihindutse?” Birashoboka, kubera ko Samweli, Dawidi n’abandi, bakomeje kugira ibyishimo mu gihe bari bahanganye n’ibibazo.