• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza AMAKURU ANYURANYE

Ese icyaha ni iki?

Admin na Admin
08/03/2018
muri AMAKURU ANYURANYE, INYIGISHO, INYIGISHO Z'URUHEREREKANE
0
0
Ese icyaha ni iki?

man questioning his thoughts clipart

0
Bayisangije
1k
Bayisuye
716

Bibiliya ivuga ko icyaha ari ukwica amategeko y’Imana (1 Yohana 3:4) no kwivumbura ku Mana (Gutegeka 9:7, Yosuwa 1:18). Lusifero, ushobora kuba yariwe Malayika mwiza kandi ukomeye kurusha abandi, niwe wadukanye icyaha.

Mu kutishimira umwanya we, yashatse kwiterura ngo asumbe Imana, bikaba byaramuviriyemo kugwa, icyaha gitangira ubwo (Yesaya 14:12-15). Yahise ahabwa irindi zina, Satani, ari nako azanira icyaha abantu mu busitani bwa Edeni, aho yagerageresheje Adamu na Eva ibyari byamukozeho nawe, ababwira ngo muzamera nk’Imana.

Itangiriro 3 hatubwira uko Adamu na Eva bigomoye ku Mana n’itegeko ryayo. Kuva icyo gihe, icyaha cyakomeje kuba umurage uhererekanywa mu bantu.

Abaroma 5:12 hatubwira ko nkuko icyaha cyanyuze muri Adamu cyinjira mu isi, urupfu narwo rwakurikiyeho kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu (Abaroma 6:23).

Binyuze muri Adamu, abantu batangiye guhererekanya kamere y’icyaha, kuva cyakwokama abantu. Ubwo Adamu yacumuraga, kamere ye yahise yanduzwa n’uko kwigomeka kwe, maze uko gupfa mu mwuka abiraga abamukomotseho. Ntabwo tuba abanyabyaha kuko dukora ibyaha; ahubwo dukora ibyaha kuko turi abanyabyaha. Ibi nibyo bita icyaha cy’inkomoko.

Nkuko tuvuka dusa n’ababyeyi bacu ni nako tuvukana kamere y’icyaha dukomora kuri Adamu. Ibi byababazaga Umwami Dawidi cyane, agera aho ataka muri Zaburi 51:7 Dore naremanywe gukiranirwa, mu byaha ni mo mama yambyariye.

Ubundi bwoko bwicyaha ni icyaha cy’igitsindirano. Gutsindira ubundi bivuga gufata ikintu cya runaka ukakigereka ku wundi. Mbere yuko amategeko ahabwa Mose, ntabwo icyaha cya Adamu cyari cyakagerekwa ku bantu, nubwo bari abanyabyaha kubera karande yabo. Nyuma yuko amategeko y’Imana atangiwe, batangiye kubarwaho ibyaha byabo (Abaroma 5:13). Na mbere yuko abantu batangira kubarwaho ibyaha byabo, bakomezaga kubiryozwa, binyuze mu gihano cy’icyaha arirwo rupfu (Abaroma 5:14). Abantu bose, uhereye kuri Adamu na Mose, ntibanyuraga mu rupfu kubera kwica amategeko ya Mose (kuko bari batarayahabwa), ahubwo kubera kamere bakomora kuri karande yabo. Nyuma y’amategeko ya Mose, urupfu rwagumyeho kubera kamere y’icyaha abantu bavukana no kubera kwica ayo mategeko.

Ariko rero Imana yaje gukoresha ku neza yacu iryo hame ryo gutwerera icyaha undi muntu ubwo yatsindiraga ibyaha byacu Yesu Kristu, maze arabihanirwa (urupfu) ku musaraba. Mu gutsindirirwa ibyaha byacu, Imana yamubazeho ko ari umunyabyaha (nubwo atari we), maze yemera guhabwa igihano cyacu twese (1 Yohana 2:2).

Ni ngombwa kumva ko Yesu yatsindiriwe icyaha, ariko ko atakomoye kamere mbi kuri Adamu. Yahawe igihano cyabanyabyaha, nubwo atigeze aba we. Kamere ye izira inenge ntiyigeze na rimwe yanduzwa n’icyaha. Yafashwe nk’aho yakoze ibyaha byose uko byakabaye, nubwo nta na kimwe yigeze akora.

Ni muri ubwo buryo rero Imana yatsindiriye gukiranuka kwa Kristu abamwizera bose, itubaraho ubukiranutsi, kimwe nuko yamutsindiriye ibyaha byacu (2 Abakorinto 5:21).

Icyaha cya 3 ni icyaha gatozi, twese dukora buri munsi. Kuko twavukanye kamere y’icyaha dukomora kuri Adamu, buri munsi turacumura, byaba ari ibyaha twita bito kugeza ku binini nko guhotora. Abatarizeye Yesu Kristo bagomba kuzaryozwa ibyo byaha byabo, kimwe n’icyaha cya gakondo n’icy’ikigitsindirano.

Ariko abizera twe twarangije kurokoka igihano cy’ibyaha aribyo urupfu rwo mu Mwuka n’umuriro utazima, kandi ubu twahawe imbaraga zo kunangirira icyaha. Ubu dufite gutoranyamo gucumura cyangwa gukiranuka, kuko dufite imbaraga zirwanya icyaha binyuze muri Mwuka Wera uturimo, we uhora atweza kandi akanaducyaha iyo ducumuye (Abaroma 8:9-11).

Iyo twaturiye Imana ibyaha byacu kandi tukanabisabira imbabazi, dusubizwa mu busabane n’ubumwe nayo. Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose (1 Yohana 1:9).

Turiho urubanza rw’uburyo butatu: kamere y’icyaha twarazwe, icyaha twatsindiriwe, ndetse n’ibyaha byacu bya gatozi. Kandi igihano gihabwa abanyabyaha ni urupfu (Abaroma 6:23); urupfu rw’iteka ryose (Ibyahishuwe 20:11-15). Ariko ku bw’impuhwe nyinshi, ibyo byaha uko ari 3 byabambwe ku musaraba wa Yesu, none ubu binyuze muri Yesu Kristo dufite gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri (Abefeso 1:7).

Ibiherukaa

Dusome Bibiliya umunsi ku wundi (ITANGIRIRO 24, 25)

Ibikurikira

Igice cya 2 cy'Ubuhamya bw'inzira igoye y'ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

inyigisho

PBC Graduation: Amafoto
AMAKURU ANYURANYE

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Ibikurikira
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy'Ubuhamya bw'inzira igoye y'ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.