Oya. Mu Itangiriro 1:27 hagira hati “Imana irema umuntu mu ishusho yayo, imurema afite ishusho y’Imana; umugabo n’umugore ni uko yabaremye.” Ku bw’ibyo, uhereye mu ntangiriro, abantu bose, baba abagabo cyangwa abagore, baremanywe ubushobozi bwo kugaragaza imico y’Imana. Nubwo Adamu na Eva bari batandukanye mu miterere no mu byiyumvo, bombi bahawe inshingano imwe kandi bari bafite uburenganzira bungana imbere y’Umuremyi wabo.—Itangiriro 1:28-31.
Mbere y’uko Imana irema Eva, yaravuze iti ‘ngiye guha [Adamu] umufasha wo kumubera icyuzuzo’ (Itangiriro 2:18). Ese ijambo “icyuzuzo” ryumvikanisha ko umugabo aruta umugore? Oya, kubera ko ijambo ry’igiheburayo ryakoreshejwe aho ngaho rishobora no guhindurwamo “mugenzi wa,” cyangwa “umufasha ukwiriye” umugabo.
Tekereza ukuntu umuganga ubaga hamwe n’utera ikinya buzuzanya mu gihe babaga umurwayi. Ese umwe yakora uwo murimo atari kumwe n’undi? Oya rwose! Ese nubwo umuganga ubaga ari we mu by’ukuri ubaga umurwayi, ni we ufite agaciro kurusha mugenzi we? Nta wapfa kubyemeza. Mu buryo nk’ubwo, Imana yaremye umugabo n’umugore kugira ngo bafatanye; si ukugira ngo bahangane.—Itangiriro 2:24.