Ese imirimo yose wakoze hari uwo yagejejeho ubutumwa bwiza?

Ibyanditswe: Matayo 6:19 – 21; Matayo 28: 19 – 20; 2; Timoteyo 4:2; Umubwiriza 11:1-2; Mariko: 4:14; 2 Petero: 3:8; Yakobo: 5:7 Matayo: 13:45 – 46

Nitugera mu ijuru, Imana izatubaza iti: “Ese imirimo yose wakoze hari uwo yagejejeho ubutumwa bwiza? Ni bangahe wagejejeho ubutumwa bwiza?”

Maze nyuma y’ibyo ijuru rizakora urutonde rw’aho wagejeje ubutumwa bwiza n’abo wabugejejeho, babikwereke.

Waba uri umucuruzi, umuganga, umwarimu, icyo ukora cyose gikwiye kuba gihesha Imana icyubahiro mu buryo bwo kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana ku bandi – bugire icyo bwungura undi muntu ukureba, cyangwa mwegeranye.

Ubutumwa bwiza Bw’Imana ni ubukozwe kuruta ubuvuzwe. Kuko umuntu ashobora gukora nabi kandi yari yavuze neza, ubutumwa yatanze avuga bukaba impfabusa.

Abakiristo bakangurirwa kubiba imbuto buri gihe (imbuto ni imirimo) kuko zizaduherekeza mu ijuru. Ikindi, kubiba imbuto bitera umukiristo icyizere cy’uko Imana izamushoboza no mu bindi byose agambirira, nkuko ijambo ryÍmana ridusaba kuyegera kugirango nayo itwegere.

Imana idusaba gukoresha mu byo dufite mu kugeza ubutumwa bwiza ku bandi, ndetse rimwe na rimwe idusaba no gukoresha ikintu kimwe gusa dusigaranye ariko intego ari ukugirango iduhe umugisha (Urugero: umupfakazi wanditse muri Bibiliya, umuhanuzi Eliya yabwiye ngo amugaburire ifunguro rimwe gusa yari asigaranye kurya we n’umwana we, ariko agasoza amuhesheje umugisha ntiyongera kubura icyo kurya.)

Ijambo ry’Imana ritubwira ko ku Mana umunsi umwe ungana n’imyaka igihumbi. Ibi bikwiye gukomeza abizera Imana ko mu gihe gikwiye Imana isohoza ibyo yasezeranije – ahubwo bagomba kwitondera aho babiba, bakirinda gukora ibitandukanye n’ubushake bw’Imana bibwirako bayifasha, ahubwo bakiranuka – bakora uruhare rw’abo; urugero, batanga cyimwe mu icumi. Cyimwe mu icumi gikora umurimo wo kwagura ubwami bw’Imana kandi bigatanga umutekano, bikanateza imbere uwagitanze.

Ijuru mu yandi magambo ryagereramwa na Banki aho udashobora kubikuza cyangwa guhabwa amafaranga utajya uhabitsa. Niyo mpamvu buri muntu asabwa kubitsa kuri konti yiyo Banki igereranywa n’Ijuru. Nutarafunguza iyo konti ayifunguze kugirango ajye ayibitsaho; maze urugi rw’ijuru ruzamukingukire afite imirimo myiza kandi myinshi imuherekeje.

 

Umwigisha: Pastor Gregory TAYI