Izagufasha rwose kuko ifasha abantu bose bayisaba ibihuje n’ibyo ishaka. N’iyo waba utari usanzwe usenga, ingero zo muri Bibiliya z’abantu basabye Imana kubafasha, zishobora kugutera inkunga. Dore ingero z’amasengesho abantu bavuze:
- “Mana yanjye, ntabara; unkize nk’uko ineza yawe yuje urukundo iri.”—Zaburi 109:26.
- “Naho jyewe, w’umukene n’imbabare, Mana, ubanguke untabare.”—Zaburi 69:6,Bibiliya Ntagatifu.
Birumvikana ko abanditse ayo magambo bizeraga Imana cyane. Ariko kandi, Imana yumva abantu bose bayitakambira nta buryarya, urugero nk’ “abafite umutima umenetse,” cyangwa “umutima ushenjaguwe.”—Zaburi 34:18.
Ntukagire impungenge z’uko Imana iri kure ku buryo idashobora kwita ku bibazo byawe. Bibiliya igira iti “Imana ari hejuru nyamara ireba uworoheje; ariko uwishyira hejuru imumenyera kure” (Zaburi 138:6). N’ikimenyimenyi, Yesu yabwiye abigishwa be ati “ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabazwe” (Matayo 10:30).
Imana ikuziho n’ibintu bito bito wowe utanazi. Niba ari uko bimeze se, hari icyayibuza kugutega amatwi mu gihe uyisenga uyisaba kugufasha mu mihangayiko yawe?—1 Petero 5:7.