Ese ujya usengera umushumba wawe?

A vector silhouette illustration of a young man standing holding a microphone at a podium gesturing and holding a remote. An audience is behind the stage.

Kubera gutekereza cyane ku gukomera kw’inshingano z’abashumba n’uburyo buri wese atazishoboza nasanze hari inshigano abakristo dusabwa gukora: Gusengera abashumba.

Aya magambo Pawulo yanditse arakomeye:

Abaroma 15:30

“Nuko ndabinginga bene Data, ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo, no ku bw’urukundo ruva ku Mwuka, ngo mushishikarane nanjye kunsabira Imana”.

Efeso 6:19

“Kandi nanjye munsabire mpabwe kuvuga nshize amanga uko mbumbuye akanwa, kugira ngo menyeshe abantu ubwiru bw’ubutumwa bwiza”.

Maze gusoma aya magambo Pawulo yanditse nasanze Itorero ryaribagiwe inshigano ikomeye yo gusengera abashumba.

Kimwe mu bibazo nibajije ni igikurikira:

Waba uzi ko ugomba gusengera umushumba wawe? Niba ari yego, ujya ubikora?

Nasanze kuba umushumba mwiza ntabwo ari kavukire, ntabwo ari ubuhanga, biva no ku masengesho dusengera abashumba.

Mu minsi iri imbere nzabaha zimwe mu mpamvu zituma tugomba gusengera abashumba dushishikaye.

Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church