Ikibazo: Birashoboka ko umuntu yatanga ibyo afite byose akabigaburira abakene, akanitanga ngo atwikwe adafite urukundo?
Igisubizo: Birashoboka; umuntu ashobora gukiranuka kuri byinshi, akanitanga cyane, ariko agakiranirwa ku bindi; cyangwa ashobora gukora ibyiza bimwe, agakora agakora n’ibibi ku rundi ruhande, kandi mu rukundo ntihabamo ibibi, ahubwo habamo ibyiza gusa.
Niyo mpamvu ukoze ikibi kimwe gusa aba yishe amategeko yose (kuko itegeko risumba ayandi ni urukundo: Soma Matayo 22: 35-40), kuko aba yishe itegeko ry’urukundo kandi urukundo ariyo mategeko.
Ijambo ry’Imana ritubwiriza neza: Yakobo 2:11 hagira hati “Kuko uwavuze ati: “Ntugasambane”, niwe wavuze ngo “Ntukice.” Nuko rero nudasambana ariko ukica, uba ucumuye amategeko yose.
Umwigisha: Jean Paul MUNYESHYAKA