Esiteri mu gihe cye

Ubuzima bwa Esiteri ni intangarugero ku bantu bo mu gihe cyacu.

Abifashijwemo n’abandi, yitwaye neza mu gihe cye byaje kugirira ubwoko bwabo bw’abayuda umumaro mu gihe bwari buraye buri bwicwe n’abanzi babo.

Hari ibintu 7 nize bikomeye kuri we.

  1. Kumva no kumvira. Ibi bigaragazwa n’uburyo yumvise kd azirikana inama yabwiwe na moridekayi. Muri izo nama harimo no kutavuga uwo ariwe.
  2. Kwihangana bidasanzwe. Esiteri yashatswe n’umwami warangwaga no kumva amabwire, umunywi w’inzoga, umuntu wagiraga iterabwoba, utarabaga mu rugo. Ibi byose Esiteri yarabyihanganiye. Nibutse abasoma iyi nkuru ko kwihangana ari imbuto y’umwuka natwe dusabwa.
  3. Yari azi igihe cyo guceceka. Ibyo yifuzaga ntiyapfaga guhubuka abivuga, yabishakiraga igihe nyacyo. Amakuru y’inkera ze zombi aho yasabaga kwongererwa igihe cyo kuzavuga akari ku mutima yafasha umuntu kwiga byinshi ku gihe tugomba kuvugira( 5:3-8).
  4. Yamenye neza ko mbere yo kuvuga ikibazo mu magambo, bisaba kubitegura mu masengesho. Mbere yo kubonana na Ahasuwerusi (umugabo we) yariyirije aranasenga ndetse asaba n’abandi kumusengera.
    Ni rimwe mu ibanga ry’ubutsinzi abo mu gihe cyacu tugomba kwiga.
  5. Yamenye igihe gikwiye cyo gusabiramo umwami icyo ashaka. Mbere y’igihe s’igihe na nyuma y’igihe s’igihe. Wowe ukora ryari?
  6. Yari afite ishyaka n’urukundo rudasanzwe byo gucungura benewabo (Esiteri 4:16). Yabaye igiharamagara. Nicyo cyamuteye kuvuga ngo: “Uko niko nzasanga umwami nirengagije itegeko kandi niba nzarimbuka nzarimbuke”. Twujuje abanyamagambo mu gihe cyacu! Ibikorwa Nibyo bigaragaza urukundo!
  7. Yakoze ibyo ashinzwe. Abo mu gihe cyacu barangwa no kutakora ibyo bashinzwe ndetse no kugaya abandi ko ntacyo bakora. Kwitana ba “Mwana” /Gutanaho impfane nibyo bigwiriye.

Wowe mu gihe cyawe bimeze bite?

 

Umwigisha: Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church