Ni we mugore wa mbere wabayeho kandi ni na we wa mbere uvugwa muri Bibiliya.
Yakoze iki?
Eva yasuzuguye itegeko ry’Imana. Eva n’umugabo we Adamu bari abantu batunganye, bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ibibanogeye, kandi bari bafite ubushobozi bwo kwigana imico y’Imana urugero nk’urukundo n’ubwenge (Intangiriro 1:27).
Eva yari azi itegeko Imana yari yarahaye Adamu ry’uko hari imbuto z’igiti batagombaga kuryaho kandi ko nibakiryaho bazapfa. Icyakora Satani yashutse Eva, amubwira ko atari gupfa. Nanone Satani yamubwiye ko nasuzugura Imana azarushaho kumererwa neza. Eva yemeye kurya kuri izo mbuto maze aha n’umugabo we.—Intangiriro 3:1-6; 1 Timoteyo 2:14.
Ni irihe somo twavana kuri Eva?
Ibyabaye kuri Eva bitwereka akaga ko gukomeza gutekereza ku bintu bibi. Yarenze ku itegeko ry’Imana ryumvikanaga neza kandi yifuza ibitari ibye.—Intangiriro 3:6; 1 Yohana 2:16.