“46. Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, n’iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishama47. bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.”
(Ibyakozwe 2:46-47)
Gufatanya n’abandi bizera bizana guhembuka.
Hari ibanga mu gufatanya na bene Data, kuko ukomeye abera inyunganizi udakomeye, bityo isezerano ryo kumvirwa n’Imana yahaye abahuje umutuma, n’iryo kudatsindwa n’amarembo y’ikuzimu yahaye itorero,akaba ayacu.
👉Imana igushoboze kugira umwete n’ubushacye byo gufatanya na bene Data bakomeje urugendo.
Rev. Karayenga Jean Jacques