• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza INYIGISHO

Gukomera kuri Kristo kugirango akuneshereze – Ev. AKIMANA Francois

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
10/06/2024
muri INYIGISHO
0
0
Gukomera kuri Kristo kugirango akuneshereze – Ev. AKIMANA Francois
0
Bayisangije
1000
Bayisuye
57

Gukomera kuri Kristo kugirango akuneshereze – AKIMANA Francois

Tukaba turi busome ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 24:1-13; turasoma kandi 2Timoteyo3:1-7.

Intego nahaye aya magambo iragira iti: “”Gukomera kuri Kristo kugirango akuneshereze””.

Mu kuganira kuri aya magambo; ndagirango mbabwire ko twakijijwe ku bw’ubuntu bw’Umwami Yesu Kristo waducunguje amaraso ye  y’igiciro kugirango kandi dukizwe ndetse tuzahabwe ubugingo buhoraho.

Twasomye amagambo atari magufi ariko ndagirango tuyaganireho mu gihe kitari kirekire. Kugirango dusobanukirwe neza, reka aho twasomye tugabanyemo ibice bitatu turibwibandeho:

Igice cya mbere turibanda ku buryo Yesu yabanaga n’abigishwa be;

Igice cya kabiri turavuga ku bimenyetso by’ibihe Yesu yabwiye abigishwa be;

Igice cya gatatu turita ku mwifato w’umukristo mu bihe bikomeye.

Nkuko ibyanditswe bibigaragaza, Yesu yajyaga aganira n’abigishwa be akenshi abigishwa babaga bafite ibyo bashaka kumusobanuza. Hamwe n’uburyo yari abanye nabo neza, nabo bashatse kumwereka ubwiza bw’urusengero bari basohotsemo ariko icyo gihe ntibabishoboye ahubwo Yesu ababwirako urwo rusengero ruzasenywa.

Ntibasobanukiwe n’ibyo ababwiye bisaba ko bategereza kugirango bazabone uko bamusobanuza ibyo ababwiye. Ubwo bari bicaye ku musozi wa Elayono, baramwegereye ariko hamwe no kugumya gutekereza ku isenywa ry’urusengero kandi rwari rwiza bibazaga ibibazo 3 aribyo bari bakeneye ko Yesu abasobanurira.

Icyambere bibazaga ni igihe urwo rusengero ruzasenyerwa ku buryo nta buye rizasigara rigeretse ku rindi;

Icya kabiri bibazaga ni ikimenyetso cyo kugaruka kwe; naho icya gatatu ni ikimenyetso cy’imperuka y’isi ni ikihe?

Kandi natwe twibaza ibibazo byinshi bitewe n’uko iyi si irimo kugora abantu mu buryo bumwe cyangwa ubundi, baribaza niba Yesu azaza kujyana Itorero n’igihe azazira kuko barababaye, barashonje, barabura ababo kandi bararwaragurika indwara zikomeye, mbese biteye ubwoba cyane iby’iyi minsi duhagazemo.

Ariko icyo nababwira ni uko Yesu ari ku ngoma kugirango akemure ibyo bibazo byose kandi azaduha n’ubugingo buhoraho.

Bitewe n’uko Yesu aziko ibyo bizabaho yasubije abigishwa ababwira ko bagomba kwirinda kugirango hatagira ubayobya kuko abahanuzi b’ibinyoma batazabura kubaho. Mwibuke ko twasomye muri 2Timoteyo3:1-7 hatubwirako hazabaho ibihe birushya, abantu bakagambanirana bakangana n’ibindi byatumye na Yesu abwira abigishwa be bagomba guhagarara kigabo n’ubwo hazaza abaziyitirira Kristo kandi bakora ibitangazwa ndetse banahanura mu izina rye.

Niko natwe muri iyi minsi ya none hadutse abigisha b’ijambo ry’Imana ariko ugasanga bari mu bibazo by’ubwambuzi,  ubusambanyi butandukanye, guteranya imiryango no kuyisenya n’ibindi bibi byinshi ariko ikintu gikomeye basaba ibiguzi kugirango bavugire Imana bigatuma bahemuzwa nabyo maze bagahanura ibitaribyo, bakigisha ibyo abantu bashaka bigatuma abantu badahinduka mu ngeso zabo, abandi ntibakizwe ngo bakire Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza.

Ariko ndababwira ukuri yuko Yesu Kristo ari ku ngoma kandi ntazakundira ko Itorero rye Satani aryigarurira nubwo turi kunyura mu bihe birushya mu buryo butandukanye.

Ngaho nimureke dukomeze kwegera Yesu Kristo  kuko yiteguye kukwakira no kugutsindishiriza.

Kuko Kristo azaza kujyana itorero rye yacunguje amaraso ye y’igiciro, ambara imbaraga, urwane kigabo, wicika intege, wiyuzuze nawe kuko yabwiye abigishwa be ngo “”uwihangana akageza imperuka niwe uzakizwa”” Rero hamwe n’ibyo umazemo iminsi uhanganye nabyo bishaka kugusubiza inyuma, Komera kandi ukomeze urugendo rwawe rugana mu ijuru kuko Yesu Kristo ariteguye kukuneshereza no kukugororera ingororano zihebuje arizo bugingo buhoraho. Ubuntu bw’umwami Imana bubane namwe mu izina rya Yesu Kristo. Amen.”

Ibiherukaa

Wihagarika umutima wibaza uko ejo bizagenda - Pst Mugiraneza J Baptiste

Ibikurikira

Yesu aruta byose na bose - Ev. Iraguha Christophe

inyigisho

Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Nawe uyu munsi yagukorera ikibatangaza -Ev. Esron Ndayisenga
INYIGISHO

Ijwi ry’Uwiteka iyo rije rishwaza ibitwishyiraho hejuru – Ev. Esron Ndayisenga

10/11/2024
Ibikurikira
Yesu aruta byose na bose – Ev. Iraguha Christophe

Yesu aruta byose na bose - Ev. Iraguha Christophe

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Yesu araje, wicogora – Pst Mugiraneza J Baptiste

Nta wera nk’Uwiteka

26/06/2025
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Yesu araje, wicogora – Pst Mugiraneza J Baptiste

Nta wera nk’Uwiteka

26/06/2025
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.