Gukomezwa no gukiranuka/Ev. Nkurunziza Jean Damasce

Yesaya 54:14-15 Uzakomezwa no gukiranuka agahato kazakuba kure kuko utazatinya uzaba kure yibiteye ubwoba kuko bitazakwegera.

15Ahari bazaterana ariko si jye uzaba ubateranije uzagukoraniraho wese azagwa ari wowe azize.

Icyi ni gitabo cyanditswe nu muhanuzi Yesaya akaba arumwe mubahanuzi bakuru. Ese iyo bavuze abahanuzi bakuru cg.bato wumva iki batandukanywa niki ese nimyaka ariko kimwe mubibatandukanya ni ngano yibyo banditse (Volume). Bene data gukiranuka ni ibintu bitoroshye ariko kandi bishoboka.

Daniel1:8 Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyo kurya by’u mwami cyangwa vino yanywaga ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone kugirango atiyanduza

Kugambirira neza bituma Imana idushyigikira

-Haba mugukiranuka
-Haba mubuzima byacu byaburimunsi
Iyo tugambiriye neza Imana idutera inkunga
Aha twavuga na Gidiyoni wagambiriye neza mugihe bahingaga ingano abamidiyani bakazisiribanga bituma abantu bose bajya mumavumo ariko Gidiyoni agambiriye kuva mumwobo byatumye Imana imwita umunyembaraga ugira nubutwari anahabwa isezerano ryuko azanesha abamidiyani nkunesha umuntu umwe .

Naratangaye ndimo gusoma ayo magambo uziko abamidiyani bacungaga ko ingano zeze iyo ingano zeze abamidiyani bazanwa nokudusiribagira ingano aha nakuyemo amasomo akomeye.

Mugatabo kumugenzi hatwereka mukiristo na nyamuryirya nino bageze mwisayo gahinda gasaze nyamuryirya nino we ngo yisayura asubira inyuma ariko Mukiristo akomeza gutwaza agimbere maze mwijuru bamwo herereza mutabazi araza amufata ukuboko amwereka utubuye twogutarukiraho akomeza urugendo
Nimuhumure muriyinzira

Imana yashyizemo bamutabazi bagomba kuturamira

Kdi yashyizemo nutubuye tugomba gutarukiraho

REKAMVUGE KUBINTU NKA5 BIKOMEZA UMUNTU W’IMANA

1.Umuhamagaro w’Imana
Ukomeza uwo yahamagaye

2Cor Paul ati Ni
Cyogituma tudacogora kandi nubwo umuntu
wacu winyuma asaza umuntu wacu wimbere ahora ahinduka mushya uko bukeye

2.GUKIRANUKA

Zaburi92:13 Umukiranutsi azashisha nkumukindo azashyirwa hejuru nkumwerezi wire Lebanoni
Imigani28:1 Umukiranutsi ashira ubwoba nkintare

3:UMUGAMBI W’IMANA UKOMEZA UWO IMANA YAHAMAGAYE CG.IWUFITEHO

Twavuga Dawidi uburyo Sawuli ya shatse kumwica kenshi

Twavuga kd Mose uburyo Farawo yashatse kumwica ari umwana

Twavuga nawe uburya satani yaguhize kuva mubwana bwawe reba nawe impfu umaze gusimbuka

4.IMVUGO Y’IMANA KUWA YIBWIWE KUKO IJAMBO RY’IMANA RIRAKOMEYE NAHO YARIBWIRA UDAKOMEYE RYO UBWARYO RIRAMU KOMEZA AGAKOMERA

Yaribwiye Aburahamu riramukomeza ndetse rimuhindurira nizina itang12:1-

5.AMASENGESHO

Ahaho ntabyinshi mpavuga kuko nawe urabizi ibyo yakoze mugihe Hamani yaraziko abayuda abarangije
Ibuka kdi ibyo yakoze mugihe cyumwani Hezekiya Umwami washuri Senakerubi yamwandikiye ,Imana yabatabaye binyuze mugusenga 2Abami19:14-20

Wibuke nawe uburyo gusenga byagutambukije iminsi mibi yari ikugariye

Wowe ugiye gukurikirana iyi nyigisho nkwifurije umugisha w’Imana

Mweneso Ev.Nkurunziza J.Damasce