Guma mu ihema ry’Imana, hari ubuzima – Ev. Ndayisenga Esron
Zab 61:4-5
[4]Kuko wambereye ubuhungiro,N’igihome kirekire kinkingira umwanzi.
[5]Nzaguma mu ihema ryawe iteka,Nzahungira mu bwihisho bwo mu mababa yawe.Sela.
Itang 18:9
[9]Baramubaza bati “Sara umugore wawe ari he?”Arabasubiza ati “Ari mu ihema.”
Abalewi 1:1
[1]Uwiteka ahamagara Mose, amubwira avugira mu ihema ry’ibonaniro ati
Nshuti,mu ihema ry’Imana hari byose.Ni ho tuvuganira na Yo,gumamo .Uyu Sara nubwo yari ashaje afite ikibazo cyo kutabyara yari amaranye imyaka myinshi yagumye mu ihema kandi yaje gusubizwa.
Mu ihema ni mu murimo,muri kwa gufasha abandi,muri kwa kubera abandi umugisha,muri kwa gusura abarwayi,muri kwa kugirira abandi umutwaro,…
Nsoza nagusaba kugumamo ni ho Imana igiye kugusanga igakemura ibyawe ufite bikomeye.Abaririmbyi ba Jehovah Jireh ni bo baririmbye ngo Niba urimo neza Gumamo.
Musengere abohereza abana ku mashuri.
Amen