GUSENDA INSHOREKE/ UMI PASCAL

GUSENDA INSHOREKE

Itangiriro 21: 1.
Uwiteka agenderera Sara nk’uko yavuze, Uwiteka agirira Sara ibyo yasezeranije.

2.Sara asama inda ya Aburahamu ashaje, babyarana umuhungu igihe Imana yamubwiye kigeze.

3. Aburahamu yita umuhungu yabyaye Isaka, uwo yabyaranye na Sara. 4.Aburahamu akeba Isaka umuhungu we amaze iminsi munani avutse, uko Imana yamutegetse

5.Aburahamu yabyaye uwo muhungu we Isaka, amaze imyaka ijana avutse.

6.Sara aravuga ati “Imana iranshekeje, abazabyumva bose bazasekana nanjye.” 7.Ati “Ni nde uba warabwiye Aburahamu yuko Sara azonsa abana? Ko mubyariye umuhungu ashaje.” Sara asendesha Hagari na Ishimayeli (……..)”

igitabo cy’Itangiriro kivuga amateka y’ibyabaye mu gihe cya kera cyane kugirango natwe bitwigishe tutazaba nk’ab’iSodomu n’iGomora.

Nyuma imyaka igera kuri 350 nyuma y’umwuzure, nibwo Aburahamu yavutse akomotse mu muryango wa Shemu umuhungu wa Nowa.

Imana iza gutegeka Aburamu kuva muri Uri y’Abakaludaya, akajya mu gihugu Imana yari yaramusezeranyije ko yari kuzakimuha we n’urubyaro rwe. Kubera ukwizera no kumvira kwa Aburahamu, yaje kwitwa “incuti y’Imana, ahinduka sekuruza w’abizera.

Muri iki gice tumaze gusoma cya 21 n’igice kikibanziriza cya 20 hagaragara intege nke za Aburahamu na Sarah zatewe n’inzara bagasuhukira mu kindi gihugu, Aburahamu akabeshya ko Sarah ari mushiki we kugirango batamwica bamuziza ubwiza bwa Sarah ahubwo bamufate neza inzara ishire. Nanone kandi intege nke zatewe no gutinda mu kigeragezo bituma aburahamu agira umuja we Hagari inshoreke abyara Ishimayeli. Ibi byaje guteza ikibazo gikomeye aho umwana w’isezerano avukiye mbega isezerano risohoye, ibi byaviriyemo Hagari kwirukanwa Aburahamu aramusenda kandi biza kugira ingaruka zikomeye ku rubyaro rwose rwa Aburahamu na bugingo nubu.

Ubundi inshoreke ni iki? Ibaho byatewe niki?
Inshoreke ni umugore utari uw’isezerano, mu bisanzwe inshoreke irarushya kandi irahenda, isaba byinshi! ikibabaje kurusha ibindi iragusenyera ikaba yanaguhemura. Inshoreke ibaho habayeho kutihangana cg kutanyurwa kw’uyishaka.
Kuva aho isezerano risohoreye urugo rwabuze amahoro kubera umwana w’isezerano n’umwana w’inshoreke mu mugabane umwe.

, iyo witegereje mu buzima busanzwe, umugabo ufite inshoreke aba abayeho nabi kabone niyo yaba akize. Ni kimwe n’umugore uharitswe nta mahoro agira, ntaryama, ntatuza, ntashyira uturaso ku mubiri kabone niyo yaba agaburirwa akambikwa, agakorerwa buri kimwe.
Yewe n’inshoreke ntisinzira, ntituza ihora ishakisha icyo igukuraho mpaka igucucuye ugasigara iheruheru.

Nubwo Aburahamu yari yizeye Uwiteka afite isezerano ryo kubyara; kubw’intege nke yaje kumvira sarah yakundaga cyane bituma acumura k’Uwiteka ananirwa gutegereza izeserano ahubwo yemera icyifuzo cya Sarah abyarana n’umujakazi we Hagari. nyamara ibyo biba hari hasigaye amezi macye cyane kuko byabaye nyuma gato abamayilaka bamaze kuva ahongaho kubaha isezerano yuko umwaka utaha nk’iki gihe bazaba bakikiye umwana w’umuhungu ariwe Isaka.

ikugarukeho nange ningarukeho twisuzume nubwo wakijijwe ukava mu byaha ukakira agakiza, intege nke ntizigusindikiye inshoreke none ikaba ikumazemo kwihangana cg umunezero? Ntabwo ikumazemo ubwenge, ese ufite amahoro? Baza umutima wawe niba ntacyo wabangikanyije urukundo rwa Kristo bikaba ariyo mpamvu y’ibibazo maze wihane niko gusenda inshoreke.

Intambara ntizizabura n’ ibigeragezo ntibizabura binyeganyeza kwizera kwawe ariko komera ushikame aho uli si ahawe, aho uli ni ku icumbi, komeza kwiringira Uwiteka azadutabara.

“GUSENDA INSHOREKE” tugendeye ku ijambo ry’Imana twaganiriye, turakomeza no kurebera hamwe ibyo abantu b’Imana bagize inshoreke muriki gihe (ubutunzi, icyubahiro, kudaca bugufi, kudasenga, kutihangana, kwikunda, irari ry’ibyisi, bikagabanya urukundo bakundaga Imana.

UMI Pascal