Gusenga Imana si ubusenzi no kuyihamagara ntihebeba: NYIRABAHIRE Angelique

Hari ikintu kijya kimbabaza iyo ndebye ukuntu abadamu n’abakobwa baseta ibirenge mu gukorera Imana kandi yarabasubije agaciro, kera iyo bajyaga kubara baravugaga ngo ni umubare w’abantu runaka ariko abana n’abagore batarimo nyamara ubu abantu twese turabarwa, ibi binyereka ko Imana dukwiriye kuyisenga tudaseta ibirenge kuko kuyisenga si uguhambwa imbwa.NYIRABAHIRE Angelique

Iyi Mana twizeye ntabwo ihebeba nk’ihene kandi ntabwo kuba tuyisenga ar’uko twabuze ubwenge ngo tubure icyo dukora, ngewe reka mbabwire ubu mfite imyaka 32, nakoze iby’ubwenge buke byinshi, narasinze najyaga nywa inzoga ngasinda nkarwana ndetse nkanywa n’urumogi ariko aho mariye gukizwa Imana iri kunkorera ibitangaza ntigeze mbona.

Imana yankuye aho ntagiraga agaciro ubu nayibagirwa nkakurikira nde wundi ko ahubwo ngewe iyo ndebye ukuntu abagore duseta ibirenge mu kuyikorera ngewe bimbabaza? Abagore n’abakobwa dukwiriye kujya dukorera Imana n’imbaraga zacu zose kuko yadusubije agaciro.

Ngewe sinjya nicuza umwanya wange mara ndi gukorera Imana kuko igihe nataye ndi gukora iby’ubupfu ni kinini kandi nta nyungu nigeze mbibonamo.                                        Umwigisha: NYIRABAHIRE Angelique