Umumaro wo gusenga ni imbaraga, abafite imbaraga ziva mu gusenga barakomera kandi abo ntibagwa isari kuko ibyabo Imana niyo ibaba hafi ikabarinda ikanabaha imbaraga: Past Jerome// ADEPR NYAGATOVU
Gusenga warasenze yemwe hari n’igihe usenga ugategereza ibyo wasengeye ukabiheba ariko nugera muri ibyo bihe ujye wibuka ko iminsi tumara imbere y’Imana idapfa ubusa hari igihe bitinda ariko bikazira igihe maze ibisubizo by’ibyo wasengeye bikaza bikurwaniraho.
Nukomeza gusenga ayo masengesho azatuma ukomera ndetse n’abaguturukaho bazakomera kuko amasengesho dusenga twisengera n’ayo dusengera abandi bantu aratinda ariko agasohoza.
Nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 12:1-10 hagira hati:”Nuko muri icyo gihe Umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi.Yicisha Yakobo inkota, mwene se wa Yohana abonye ko anejeje abayuda, ariyongeza afata na Petero. Icyo gihe hari mu minsi y’imitsima idasembuwe. Amaze kumufata amushyira mu nzu y’imbohe, amuha abasirikare cumi na batandatu kumurinda bane bane, agira ngo azamushyire abantu Pasika ishize. Nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe, ariko ab’Itorero bagira umwete wo kumusabira ku Mana. Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y’abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y’imbohe. Nuko marayika w’Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati “Byuka n’ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa Marayika aramubwira ati “Kenyera ukwete inkweto zawe.” Abigenza atyo. Arongera aramubwira ati “Wifubike umwitero wawe, unkurikire.”Arasohoka aramukurikira, ariko ntiyamenya ibyo marayika akoze ko ari iby’ukuri, ahubwo agira ngo abirose mu nzozi.Banyuze ku barinzi ba mbere no ku ba kabiri, bagera ku irembo rikingishijweurugi rw’icyuma rijya mu murwa. Rurabikingurira ubwarwo barasohoka banyura inzira imwe, uwo mwanya marayika amusiga aho.
Aha Petero yari mu buzima bw’akaga ariko Imana iramutabara kubera amasengesho yasenze maze ava mu nzu y’imbohe atyo.
Ujye wibuka ko amasengesho ari intwaro yo kwifashishwa buri munsi mu mibereho yawe yose.
Umwigisha: Past Jerome// ADEPR NYAGATOVU