Hamuritswe ishuri ritangaje rya Bibiliya, ngo ijambo ry’Imana rye kwitwa amayobera matagatifu

Ku munsi w’ejo hashize, taliki ya 22/05/2022 kuri ADEPR Nyarugenge hamuritswe ishuri ryigisha amasomo ya Bibiliya ryitwa Promise Bible Center (PBC) rikorera kuri murandasi (online).

Ni ishuri ryigishamo abarimo b’inzobere mu bya Bibiliya kuko rifite abarimu babyigiye mu mashuri yo mu Rwanda n’ i Burayi.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko nubwo bigishiriza ubuntu ngo ibyo bigisha bifite ireme.

Visi perezida w’umuryango witwa Jehovanisi Christian Family (JCF) arinawo wabyaye iri shuri rya PBC yagize ati: ” Ntabwo twishyuza minerval ariko si uko ibirimo (ibyo twigisha) bidafite agaciro, ahubwo minerval” abanyeshuri basabwa kwishyura “ni discipline” ubundi “amasomo ukayakurikira.”

Vincent uyobora JCF mu Rwanda

Gusa, ngo mu masomo “utsinzwe ahabwa amahirwe yo gusubiramo ikizamini kugirango ahabwe certificat” dore ko ngo umuntu uzayihabwa ari “utaratsizwe na rimwe.”

Muri iri shuri rya PBC bigamo amasomo agera kuri 33 agizwe n’ibyiciro bitanu (5): Amasomo 9 ashingiye ku myizerere (doctrine), amasomo 5 ashingiye ku isezerano rya kera, 6 ashingiye ku isezerano rishya, 11 ashingiye ku myifatire, 2 yigisha ibijyanye n’amateka.

Abari bitabiriye igiterane cyamurikiwemo iryo shuri

Vincent yanavuze ko bakira abanyeshuri buri mezi 6 kandi “tukakira abkristo baturutse mu matorero y’ivugabutumwa (evangelique) kandi babatijwe mu mazi menshi.”

Mwarmu Jean Paul niwe wari uyoboye igiterane

Promise Bible Center (PBC) ni ishuri ryavutse mu mwaka wa 2019 nk’uko byasobanuwe Aaron ushinzwe ikoranabuhanga (IT) muri iri shuri no muri JCF icyarimwe.

Aaron ushinzwe ikoranabuhanga muri FCF na PBC

Aaron yakomeje avuga ko iri shuri rimaze kugira ibyiciro (promotions) bitanu (5), abanyeshuri bose bitabira bakaba bamaze kuba 340.


Bamwe mu banyeshuri baryigamo bashimiye ubuyobozi bw’iri shuri kubw’inyigisho nziza zifite ireme biga.

Murengerantwari Andre uryigamo yavu ati “ishuri rya PBC ikintu ryamfashije jewe ni ugutahura (gisobanukirwa) Bibiliya. Ni amasomo yaje yiyongera ku yo nize muri kaminuza mu bya science politiques.”
Yvone Uwankubito nawe usanzwe ari n’umunyamuryango wa JCF yavuze ko ibyo yize muri PBC “bifite qualite.”

Undi mukobwa witwa Rosine Ndayishimiye wiga muri promotion yambere yagaragaje ko amasomo ya PBC ari ay’umumaro cyane. “Niba twiga iby’amashuri azadutunga mu isi” nyuma “tukajya muri pension, ibintu by’iteka ryose dukwiye kubyiga turushijeho.”

Rosine Ndayishimiye

Yaboneyeho no gushimira iri shuri na JCF ko yabashije gusobanukirwa byinshi yari aziko bigenewe abapasitoro n’abarimu gusa birebana na Bibiliya.

Ubusanzwe Jehovanisi Christian Family (JCF) yabyaye iri shuri rya Promise Bible School (PBS) ni umuryango w’ivugabutumwa uhuriwemo n’abantu batandukanye bari hirya no hino ku isi. Umuyobozi waryo mukuru akaba ari Nishyirembere Donathile ubarizwa mu bufaransa ndetse akaba yungirijwe na Vince ubarizwa hano mu Rwanda.

Vincent yasobanuye ko imwe mu mpamvu ikomeye umuryango ayoboye wa JCF wifuje gushinga ishuri rya Bibiliya rya PBS ni ” ukugirango turusheho gucengera ijambo ry’Imana; kugira ngo ridakomeza kwitwa amayobera matagatifu.”

Icyo giterane ku munsi w’ejo cyamurikiwemo iryo shuri cyanahujwe n’umunsi wa pentekoti aho inyigisho zagarukaga cyane ku mumaro wa Mwuka Wera mu buzima bw’umukristo.

Twabibutsa ko inkomoko ya JCF ari Rev. Pastor Karangwa wawushinze nyuma kubera akazi kenshi akaza kwegurira inshingano Nishyirembere Donathile (Dona) uba mu bufaransa ari na we uwuyoboye ku rwego rw’isi ariko akaba yungirijwe na Vince uri hano mu Rwanda.

umugishaYvone (mu i koti ry’umukara) yashimye Imana ko JCF yayigiriyeho umugisha kuri ni umuryango mwiza kuko imuba hafi

Vincent kandi yagisoje ashimira inshuti za JCF n’abanyeshuri ba PBC n’abandi bari bacyitabiriye muri rusange by’umwihariko n’abarimu bayo barimo uwambaje emmanuel uri mu bagize igitekerezo cyo gushinga iri shuri Regional Uwambaje Emmanuel.

Andi mafoto yaranze icyo giterane

Pastor Rwakunda Dominiques (i bumoso)
Umukobwa wakijijwe akakira aYesu Kristo nk’Umwami n’umukiza nyuma y’ijambo ryigishijwe
Enock umubitsi wa JCF
Rev Past Karangwa