Yari umugore wa Elukana, akaba na nyina wa Samweli waje kuba umuhanuzi ukomeye w’Abisirayeli.—1 Samweli 1:1, 2, 4-7.
Yakoze iki?
Igihe Hana yari ingumba yasabye Imana ngo imufashe. Umugabo we yari afite abagore babiri. Mukeba we Penina yari afite abana. Icyakora Hana yamaze igihe kinini nta mwana afite.
Nubwo Penina yahoraga amukwena, Hana yahoraga asenga Imana ayisaba kumufasha. Hana yahigiye Imana umuhigo, avuga ko nabyara umuhungu azamujyana gukorera Imana mu ihema ry’ibonaniro; iryo ryari ihema Abisirayeli basengeragamo.—1 Samweli 1:11.
Imana yashubije isengesho rya Hana, maze abyara umwana w’umuhungu amwita Samweli. Hana yubahirije ibyo yari yaravuze maze ajyana Samweli gukorera Imana mu ihema ry’ibonaniro kuva akiri muto (1 Samweli 1:27, 28).
Buri mwaka, yamuboheraga ikanzu itagira amaboko maze akayimushyira. Imana yahaye Hana umugisha, maze abyara abandi bana batanu; abahungu batatu n’abakobwa batatu.—1 Samweli 2:18-21.
Ni irihe somo twavana kuri Hana?
Kuba Hana yarasengaga abikuye ku mutima byamufashije kwihanganira ibigeragezo. Isengesho yavuze ashimira ryanditswe muri 1 Samweli 2:1-10, rigaragaza ko yizeraga Imana cyane.