Mwarimu Moises wo muri ADEPR Cyahafi avuga ko muri iyi minsi umuntu wese akwiriye kwitwararika kuko ngo hariho abahanuzi bahanura bitewe n’aho baraye abandi bagahanura bakubitana inshyi ibintu bisa n’akarengane ku bantu aho kubahanurira bitewe n’uko Imana yabatumye.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’uyu Mwarimu kur’uyu wa 3 tariki ya 17 ukwakira 2018 aho yahamagariye abakirisitu ba ADEPR Nyarugenge kugira amaso ashishoza ndetse areba kure kuko kugeza ubu hasigaye hari n’abitwaza ubuhanuzi bakaza bakubitagura abantu inshyi ibintu bisa n’ihohoterwa mu bantu.
Yagize ati:”ugasanga umuntu araza avuga ngo Imana imugutumyeho, agatangira kuguhanurira bitewe n’uko yaramutse niba yaburaye agahanura agamije ko bamwihera amafunguro naho niba abona uri umukire ufite imodoka agahanura avuga ko ugiye kubona iyindi nyamara waba ukennye akaguhanurira akubwira ngo igare riraje itegure gutaha, ubwo ni buhanuzi nyabaki namwe mumbwire?Niba abavugabutumwa baza kuguhanurira bitewe n’amaramuko bagushaka ho umurimo w’Imana ubwo turimo kuwerekeza hehe koko?”.
Yakomeje agira ati:” nange ndi umuhanuzi ariko bene abo sinjya mbemera, hari uherutse kuza kumpanurira yahanura nkumva ibyo avuga nibyo ariko icyantangaje nuko yampanuriraga ankubitagura n’inshyi, ubwo ni Imana yamubwiraga ngo azinkubitagure koko ko hari n’aho Imana tuyibeshyera? Ubwo murumva aho ntarahohotewe?”.
Mwarimu Moise wo kuri ADEPR Rwampala kandi yagarutse ku bantu b’iki gihe aho umuntu yinjira mu guhanura nta n’impano afite ahubwo ari ukwishakira indamu aho yatanze urugero rw’uherutse kumuhanurira bahuriye Nyabugogo akamubeshya ko Imana ivuze ngo nabanze akore ubukwe arongore nyamara asanzwe afite umugore n’abana bamuvumbura agakizwa n’amaguru aho yagonze tagisi (taxi) arimo guhunga.
Aha mwarimu Moise yagize ati:”mperutse kugera mu bihe bikomeye nkenera umuhanuzi wo kumpanurira maze uwo banzaniye ampanurira avuga ngo Imana irashaka ko mbanza ngakora ubukwe nkarongora nyamara nsanzwe mfite umugore n’abana, kuko uwari wamunzaniye yari anzi neza , aho twari duhuriye nyabugogo ambwiye gutyo uwamunzaniye ati wibeshye uyu afite abana n’umugore maze umuhanuzi akizwa n’amaguru hafi yo kugonga tagisi arimo guhunga, nk’uwo ni muhanuzi wa hehe koko? Usanga umuntu niba yaburaye abyuka mu gitondo akajya guhanura bitewe n’ibihe arimo nyamara ntabwo aruko ubuhanuzi bukorwa umuntu ahanura bitewe n’ibyo Imana yamushyizemo ntabwo ari we ubyishyiramo”.
Uyu moise kandi yagize ati niba duhora twamagana abahanuzi b’ibinyoma kandi bakanga ntibacike ni ikimenyetso cy’uko satani agenda arushaho kudusatira niyo mpamvu bidusaba ko turebesha amaso y’umubiri n’ay’umwuka kandi bikadusaba guhora turi maso.
Ijambo ubuhanuzi bivuga ibintu bizaba mu gihe kizaza, ariko byavuzwe mbere y’uko biba, ubuhanuzi bw’ukuri buba bukubiyemo ubutumwa bwahumetswe, bwaba mu nyandiko cyangwa mu magambo, buhishura ibyo Imana ishaka n’umugambi wayo ku muntu runaka.