Hitamo kubanza Yesu

“Nuko bakigenda bajya mu kirorero, umugore witwaga Marita aramwakira amujyana iwe.39. Uwo yari afite mwene se witwaga Mariya, yari yicaye hafi y’ibirenge by’Umwami Yesu yumva ijambo rye.40. Ariko Marita yari yahagaritswe umutima n’imirimo myinshi yo kuzimana. Aho bigeze aramwegera aramubaza ati”Databuja, ntibikubabaje yuko mwene data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha?”41. Umwami Yesu aramusubiza ati”Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi 42. ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa.”

(Luka 10:38-42)

Mariya yahisemo kubana na Yesu Marita ahitamo gushyashyana mu mirimo nyamara Yesu yavuze ko Mariya ariwe wahisemo neza kuko yahisemo umugabane atazakwa.

Hitamo kubanza Yesu kuko ari umugabane w’iteka ryose.