Humura Imana ntizagusiga, ntizaguhana – Ev. Ndayisenga Esron

Humura Imana ntizagusiga, ntizaguhana – Ev Ndayisenga Esron

Yesaya 49:15-16
Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye?

Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa. Dore nguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka

Yosuwa 1:5
Nta muntu n’umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe. Nk’uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe, sinzagusiga kandi sinzaguhāna.

Nshuti, ijambo rikugezeho nonaha riguhumuriza ko Imana itaguhana na busa. Imiryango yagusiga, uwo mwashakanye yaguta, umwana wabyaye yakwibagirirwa, tonton, na tante bakureka umushumba wawe cyangwa umukoresha bakwihakana ariko mu byo uri guhura na byo byose Imana iravuze ngo ntizakureka.

Mbifurije uwa kane mwiza
Ndabakunda

Ev. Ndayisenga Esron