IBANGA RYO GUSENGA NO KWIYIRIZA UBUSA IGICE CYA 1/ PAST DOMINIC

Ibanga ryo gusenga no kwiyiriza ubusa

amwe mu mabanga yagufasha kugira amasengesho meza

1. Kugira intego y`amasengesho yawe.

Nkuko tubona ingero zitandukanye z`abantu bagiye bakoresha ubu buryo bwo gusenga, tubonako babaga bafite intego y`amasengesho yabo.

Aha twavuga nka Daniyeli warufite intego yo gusengera ubwoko bwabo aho bwari mumahanga kugirango buzave mubunyage, Esteri nawe yakoresheje ubu buryo bwo gusenga aho yari afite intego yo gusabira ubwoko bwabo ngo bureke kwicwa kuko umugabo bita Hamani yari yamaze kwemererwa kubwica.

Mose nawe yasenze yiyirije ubusa afite intego yo guhishurirwa no gusobanurirwa amategeko icumi y`Imana.

*2. Kugira Kwizera*

Nkuko ijambo ry`Imana ritubwira ko bidashoboka ko utizera yashobora kunezeza Imana kandi ko uwegera Imana agomba kwizerako iriho kandi igirira neza abayishaka.
Ujya kwiyiriza ubusa nawe agomba kubanza kwizerako Imana idaha agaciro kuba wiyicishije inzara, kuba wacitse intege kubera kutarya cyangwa ukaba watakaje ibiro byinshi, ahubwo ko Ireba kwizera wabikoranye.

*3. Gushyira umutima wawe wose kumasengesho yawe*

👉🏻hari abantu benshi basenga bagapanga amasengesho ariko bakayarangiza batigeze biyirije ariko batasenze . amasengesho nyayo ajyana na byombi kwiyiriza no gusenga kuvuga kubwira Imana

Mugihe cyo gusenga wiyirije ubusa, nibyiza gushyira umutima wawe wose kugikorwa cyo gusenga kabone n`ubwo waba urimo gukora indi mirimo nk`uko Mose nawe yagombye kwitarura abandi bantu akajya gusengera kumusozi, Yesu nawe akagomba kujya gusengera mubutayu.

*Ibanga ryo gusenga no kwiyiriza ubusa*

Umwigisha :Pastor Dominique RWAKUNDA

Mpanga amaso Umwami Imana yanjye, mushakisha gusenga no kwinginga niyiriza ubusa, nambara ibigunira, nisiga ivu.
(Daniyeli 9:3)

👉🏻Uyu ni Daniel umukozi w’Imana twese tuzi wari waramaze gusobanukirwa n’Ibanga riri mu gusenga yewe akongeraho no kwiyiriza ubusa ,
amwe mu mabanga yagufasha kugira amasengesho meza , Muri iki kigisho turarebera hamwe amwe mu mabanga yagufasha kugira amasengesho meza

1. Kugira intego y`amasengesho yawe.

Nkuko tubona ingero zitandukanye z`abantu bagiye bakoresha ubu buryo bwo gusenga, tubonako babaga bafite intego y`amasengesho yabo.

Aha twavuga nka Daniyeli warufite intego yo gusengera ubwoko bwabo aho bwari mumahanga kugirango buzave mubunyage, Esteri nawe yakoresheje ubu buryo bwo gusenga aho yari afite intego yo gusabira ubwoko bwabo ngo bureke kwicwa kuko umugabo bita Hamani yari yamaze kwemererwa kubwica.

Mose nawe yasenze yiyirije ubusa afite intego yo guhishurirwa no gusobanurirwa amategeko icumi y`Imana.

*2. Kugira Kwizera*

Maze Yesu aramusubiza ati”Mugore, kwizera kwawe ni kwinshi, bikubere uko ushaka.” Umukobwa we aherako arakira.
(Matayo 15:28)

👉🏻uyu mugore yatitirije Yesu ariko kdi afite kwizera ngo ndetse kwinshi

Nkuko ijambo ry`Imana ritubwira ko bidashoboka ko utizera yashobora kunezeza Imana kandi ko uwegera Imana agomba kwizera ko iriho kandi igirira neza abayishaka.
Ujya kwiyiriza ubusa nawe agomba kubanza kwizerako Imana idaha agaciro kuba wiyicishije inzara, kuba wacitse intege kubera kutarya cyangwa ukaba watakaje ibiro byinshi, ahubwo ko Ireba kwizera wabikoranye.

*3. Gushyira umutima wawe wose kumasengesho yawe*

Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.
(Mariko 11:24)
(Mubishyizeho umutima )

👉🏻hari abantu benshi basenga bagapanga amasengesho ariko bakayarangiza batigeze biyirije ariko batasenze . amasengesho nyayo ajyana na byombi kwiyiriza no gusenga kuvuga kubwira Imana

Mugihe cyo gusenga wiyirije ubusa, nibyiza gushyira umutima wawe wose kugikorwa cyo gusenga kabone n`ubwo waba urimo gukora indi mirimo nk`uko Mose nawe yagombye kwitarura abandi bantu akajya gusengera kumusozi, Yesu nawe akagomba kujya gusengera mubutayu.

*4. Kwirinda ibyo wakundaga*

Mugihe cy`amasengesho yo kwiyiriza ubusa, nibyiza kwirinda cyane gutwarwa n`ibyo wakundaga. Aha niho Bibiliya itubwira uko Daniyeli yanze kurya ibyo kurya by`ibwami ahubwo akifatira gusa amafunguro yorohereje mugihe yarimo asenga.
PAST DOMINIC
REBA IGICE CYA 2