KWIZERA, IYOBERA RYAYOBEYE BENSHI,Ufite Kwizera ategeka n’iyindi mibumbe yo mu kirere mw’Izina rya Yesu kandi ikamwumvira.
Yosuwa intwari ikomeye mu Kwizera ntiyari azi itandukaniro riri hagati y’ubuzengurukazuba (Héliocentricité) n’ubuzengurukasi (Géocentricité ) ariko ubwo yari ari mu ntambara z’Uwiteka, abonye bumwiriyeho yaravuze ati: Ndategetse ngo zuba hagarara maze kuko isi ariyo yagendaga irahagarara. Soma Yosuwa 10:11-15.
Kutizera Imana si ukuyisuzugura gusa, ahubwo ni no gupfobya ububasha ifite kubyo yaremye. Nicyo gituma Bibiliya ivuga ko utizera bidashoboka ko yanezeza Imana ibyo yakora byose. ( Abaheburayo 11:6 )
Aho ukwizera kubera iyobera (mystère) ni uko kudasaba amashuri cyangwa imyaka y’ubukuru. Umwana muto mw’isomo ryo Kwizera abona icumi kw’icumi naho umubyeyi we ijuru ryamukosora akagira zero kw’icumi.
Aho ukwizera kubera iyobera injiji itazi gusoma no kwandika irabishobora ariko intiti zize kaminuza zikabiyoberwa. Kwizera ntigusomwa mu bitabo cyangwa muri za Laboratwari. Arahirwa ufite Kwizera k’umwimerere ( originale et authentique ) gukubiye mu kumenya neza uwo wizeye kuko uyu muntu atambuka kw’isi nk’igikomangoma. Nta cyamwitambika imbere kuko, muri Yesu byose arabitegeka.
Kwizera ni ukumenya ukuyobora ntabwo ari ukumenya aho akuyobora. Nutegereza kubanza kumenya aho Imana ikuyobora ( uko hameze ) ntuzigera na rimwe ukorana nayo. Niba uziranye n’Imana ukwiye kuyigirira icyizere (Nous ne savons pas où Dieu nous dirige mais nous savons très bien qu’il nous dirige).
Mbese ujya ugirira Imana icyizere ? Bwira Yesu uti : Mwami ndakwizeye nkiza kutizera.(Mariko 9:24 )