Ibiganza Bisenga by’Umukristo uri Ku mavi. Igice cya 1

“Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi niko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri” ( Abaheburayo 11:1 )

Kwizera ni ukumenya neza uwo wizeye, ukamenya icyubahiro afite, ukamenya imbibi zaho ubushobozi bwe bugarukira, ukamenya uburemere bw’ijambo rye, ukamenya n’uburyo ibyo ategeka bimwubaha kandi bikamwumvira.

Kwizera niwo murimo wo gukiranuka twahamagariwe. Ntabwo ari ukubaka insengero, gufasha imfubyi, abakene n’abatagira kivurira nta nubwo ari gukora ibiterane bikomeye ( Great revivre ), umurimo twahamagariwe gukora ni ukwizera Yesu Kristo uwo Data wa Twese yatumye mw’isi. ( Yoh 6:28-29)

Ufite Kwizera abona irembo mu rukuta kandi koko yarugera imbere rukikingura agatambuka akimbagira abantu bagasigara bifashe ku munwa. Soma Ibyakozwe 5:22-24.

Ufite Kwizera iyo ageze imbere y’inyanja ayibonamo umuhanda mwiza kandi munini kandi koko yayigezamo ikirenge ya nyanja ikikinguramo umuhanda utagira uko usa, abari hakurya y’inyanja bakifata mu maso babonye uyambutse. Soma Kuva 14:24-31.

Ufite Kwizera azenguruka Yeriko karindwi ntakwivovota habe no kurambirwa kuko aba azi ko igitangaza kizakoreka namara gusohoza icyo Imana yavuze. Bya byifuzo washyize imbere y’Imana bigereranywa n’Umujyi ukize kandi ukomeye wa Yeriko. Inkike n’ibihome bigose uwo Mujyi bigereranywa n’ibyo bigeragezo bikugose. Kwizera niko gukubita hasi izo nkike z’ibigeragezo ukigarurira Yeriko yose n’ibiyirimo. ( Yosuwa 6:1-25 )

Ufite Kwizera iyo ageze mu ntare nzima kandi zishinyitse amenyo, abona ari ibikinisho ( ibipupe ) abana bakinisha kandi koko yazigeramo zikamurebera zituje nk’intama. ( Daniel 6:16-22 )

Ufite Kwizera asuzugura kandi agaca intege indwara z’igikatu nka Kanseri cyangwa Sida akazimwaza. Azitegeka kugenda mw’Izina rya Yesu nkuko nyir’urugo ategeka akabwa k’iwe kari kamukurikiye kagasubirayo.

Umusomyi : Manasseh KAMANZI @amasezerano. Com