Ibiguca intege ntubihe umwanya
“Nucika intege ku munsi w’amakuba, imbaraga zawe zizaba nke.”—Imigani 24:10.
Iyo ducitse intege ntitubona imbaraga zo guhangana n’ibibazo duhura na byo. Ariko ibyiringiro bituma tugira ubutwari, maze tugakomeza guhangana n’ibibazo. Ibyo byiringiro bishobora gutuma dusobanukirwa ko ibibazo duhanganye na byo bizageraho bigashira kandi ibyo bituma umuntu atiheba.
Jya utekereza ku bintu byiza uzabona. Niba hari intego wifuza kugeraho, jya ugira icyo ukora kugira ngo uyigereho, aho guhangayikishwa n’ibintu bishobora kukubuza kuyigeraho cyangwa ngo utegereze ko ibintu byose bibanza kuba byiza. Jya uzirikana ko “ibihe n’ibigwirira abantu” bishobora kukugeraho (Umubwiriza 9:11).
Icyakora akenshi ibintu birahinduka bikaba byiza mu buryo utari witeze. Ni yo mpamvu Bibiliya yatanze urugero rw’umuhinzi igira iti: “Mu gitondo ujye ubiba imbuto yawe kandi kugeza nimugoroba ntugatume ukuboko kwawe kuruhuka, kuko utazi aho bizagenda neza, niba ari aha cyangwa hariya, cyangwa niba byombi bizahwanya kuba byiza.”—Umubwiriza 11:6.