Ibintu 5 biranga abakristo b’ukuri.

Ese wamenya ute abakristo b’ukuri? Soma ibi bintu bitanu urasobanukirwa.

Bakora uko bashoboye kose ngo bakurikize amahame ayikubiyemo. Idini ry’ukuri ntaho rihuriye n’amadini ku bitekerezo by’abantu (Matayo 15: 7-9). Ibyo abakristo b’ukuri bigisha, ni nabyo bakora. Soma muri Yohana 17:17; 2 Timoteyo 3:16, 17.

Yesu yagaragaje ko yubahaga izina ry’Imana arimenyesha abandi. Yafashije abandi kumenya Imana kandi abigisha gusenga basaba ko izina ry’Imana ryezwa (Matayo 6:9). None mu gace utuyemo ni bande bubaha izina ry’Imana? Soma muri Yohana 17:26, Abaroma 10:13, 14.

Imana yohereje Yesu kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ubwami bw’Imana ni bwo byiringiro rukumbi by’abantu. Yesu yakomeje kubumenyesha abantu kugeza igihe apfiriye (Luka 4:43; 8:1; 23:42, 43). Yavuze ko abigishwa be na bo  bagombaga kuzabwiriza ibyo Ubwami bw’Imana. Ese iyo umuntu akwegereye akakubwira iby’Ubwami, bw’Imana utekereza ko ari uwo mu rihe dini? Soma muri Matayo 24:14.

Ushobora guhita ubibwira kuko bativanga mu makimbirane ashyamiranya abantu (Yohana 17: 16; 18:36). Nanone ntibivanga mu bikorwa bibi n’imyifatire mibi birangwa muri iyi si. Soma muri Yakobo 4:4.

Ijambo ry’Imana ribigisha ko bagomba kubaha abantu bo mu moko yose. Amadini y’ikinyoma yakunze gushyigikira intambara zishyamiranya amahanga, ariko abakristo b’ukuri barabyirinda (Mika 4:1-3). Ahubwo abakristo b’ukuri bakoresha igihe cyabo, umutungo wabo,  kandi bakitanga batizigamye kugira ngo bafashe abandi kandi babatere inkunga. Soma muri Yohana 13:34, 35; 1 Yohana 4:20.