IBIRANGA BA NDIHAGIJE/PAST KAZURA JULES

 IBIRANGA BA NDIHAGIJE

• uyu ndihagije iyo yirebye abona hari aho yageze, ibyo bikamutera kwibwira ko afite ubushobozi kuri ejo hazaza, uko ni ukwibeshya. Ni abantu bagira amagambo akarishye cyane, kuko abona abantu bose nkabamuri munsi, yibwira ko hari ibyo atunze, hari ubwenge azi bukomeye, hari aho ageze, muri make asa nkaho ntacyo akeneye ku bandi. Ko babereyeho kuba ibikoresho bumugeza ku migambi ye yo kwikunda kuruta byose ariko ubujiji bwe buramushuka ariko ntarakamenya ko yibeshye

A.DORE IBIRANGA BA NDIHAGIJE

AMAGAMBO YO KWIKAKAZA NO KWISHONGORA

Kuko ndihagije aba atekereza ko hari aho yageze adakeneye abandi, yibwira ko kwiyerekana atyo byamwongerera inshuti, ntamenya ko imyitwarire ye imuca ku bantu kandi akeneye kubana nabo. Mu gihe agiranye ikibazo n’umuntu, ntatinya kwatura amagambo akomeye nkaya “ genda wibane nanjye nibane, sindya iwawe, sinzigera ngukenera, nta mwana wanjye uzigera agira icyo akenera ku bana bawe cyangwa mu muryango wawe, nababikiye ibihagije, ntawe bazakenera”. Yewe mwana w’umuntu we, ejo aho uzaba uri nuwo uzaba ukeneye ntubazi, ejo aho urubyaro rwawe ruzaba ruri ntuhazi, cisha make rero. Bibiliya iratubwira ngo ”Amagambo y’umupfapfa arimo ubwirasi, nyamara imvugo y’abayabwenge irabarengera “ (Imigani 14:3).
. Kuko ejo hazaza haduteguriye ibyo tutazi, tugomba kwitonda rero, hari izindi nkuru nyishi zisa nk’iyi. Ubwo bakuru ba Yozefu bamugurishaga icyo gihe bamurushaga imbaraga kandi ntibabonaga namba ingaruka zabyo, babonaga ako gahungu bakabona ntakizakavamo (Itangiriro 37), ejo ha buri wese hategekwa n’Imana witonde.
Munyumve neza simvuze ko mu gihe ugomba gufata icyemezo cyababaza umuntu ariko ari ngombwa kandi kinyuze mu kuri no mu butabera utagifata, ariko byose bikorwe mu rukundo no mu gukiranuka, iby’ubwirasi bugendanye no guhemuka byo nibyo kwitonderwa.
Umutima wa ndihagije, wa nzibyose ni umutima mubi utuma abantu bakuvaho, bakaguhunga.

GUSENYA ABANDI NO GUKUNDA GUSEBANYA

Umuntu ufite uyu mutima, ntakunda kumva bavuze undi muntu neza, ngo barate ibikorwa byundi muntu maze we ntibamuvuge. Aho uyu ufite uyu mutima ari hose aba yivuga, iyo hagize uvuga undi muntu wakoze ibyiza, aherako agahita ashakashaka uko yahinyura iby’uwo amusebya agambiriye kugirango bahereko ariwe bavuga. Ndagirango mbabwire ko burya nta muntu ugira ibibi gusa nkuko nta numwe ugira ibyiza gusa, kubyemera birasaba kwicisha bugufi imbere y’Imana, izaca imanza z’ibyakorewe no mu rwihisho.
Uwo mutima niwo wari muri Sawuli, kuko ari nta kindi yahoraga Dawudi, keretse ko abagore bamuvuze neza maze bitera Sawuli kurakara, kuko yumvaga ari we wagombye kuvugwa gusa. Yashatse kumwica ari icyo amuhoye gusa. (1 Samweli 18:6-9)
None se umuntu mubana hagira ukuvuga neza akarakara, ubwo koko ninde wakwitereza kuba inshuti ye? Keretse abamuhakwaho wenda hari amaramuko bamushakaho, nabo ariko baba biteze umutego bat

KUBONA NTAWUNDI USHOBOYE

Uyu ndihagije abona nta wundi muntu ushobora gukora ikintu ngo agikore neza, icyo atasuzumye cyose ntigishobora kuba kizima, icyo atarebye ngo akemeze ntigishobora kuba gikoze neza, kuko ari we wenyine ushoboye, nyamara Bibiliya yo itwigisha igira iti” Umuntu niyibwira ko hari icyo azi aba ari ntacyo yari yamenya ukurikije ibyo yari akwiriye kumenya (1 Abakorinto 8:2). Hari inkuru y’umukobwa wagiye gukora ubukwe ariko akaba yari afite uyu mutima mubi, noneho inama z’ubukwe zishyiraho abo kumufasha imirimo, ariko we akabona nta numwe mu bashyizweho ushoboye gukora ibintu neza, maze aratangira arirukanka, mu ndabo, mu modoka, mu mikenyero, mu birago, mu birahuri, mu biryo,…. reka sinakubwira, abari bashyizwe mu mirimo bose baramuhunga bisubirira iwabo baramwihorera, maze amaze kunanirwa aza kugisha inama umukozi w’Imana yitotomba ngo abantu bose baramutaye, bose ntawe umwitayeho. Umukozi w’Imana, amaze kumwumva niko kumusaba kwisuzuma ngo arebe niba impamvu yaba idaturuka muri we, akaba arenganya abandi, kandi ni ko byari biteye. None se umuntu utemera ko hari abandi babasha gukora ibintu neza, wowe wakwiyemeza kumufasha ute kandi uzi neza ko ibyo wakora byose adashobora kubyemera, abantu rero bahitamo gukuramo akabo karenge. Erega ntugire ngo niyo akugaye wenda kubyo utakoze neza akugayana ikinyabupfura, reka da ni ukuvuga nabi bijyanye n’ibitutsi, kuko kwishyira hejuru kwe kumutera kubona ubuswa ku basigaye bose, kandi iyo avuga nabi abandi yumva bimushimishije kuko abikorera kumva ko we abaruta bose.
Abenshi mubafite uyu mutima bibwira ko ibyo bagezeho ari imbaraga zabo kandi kuko bahora bishima bo ubwabo, nicyo kibatera kuba batabona ikiza cyakozwe n’abandi, kuko bo bibona ari ibitangaza, muri make hari ikidasanzwe kibarimo. Ijambo ry’Imana ribivuga ukuri ngo”Mbese wabonye umuntu wiyogeza ko ari umunyabwenge, wapfa kwemera numupfapfa kumurutisha uwo” (Imigani 26:2). Abo Imana irabagaya kandi ntawifuza kubana nabo, keretse ubafiteho inyungu, ubuzima bw’abameze batya buzarangira bigunze, ndetse ku iherezo bazibaza icyo kubaho byabamariye kibayobere. Haracyariho amahirwe, kuko Kirisitu yapfiriye abanyabyaha kandi afite imbaraga zimuhesha guhindura umutima uwo ariwo wose ubyemeye.

Past Kazura