Ibiranga wa wundi wifuza kuba uw’imbere bikabije

Ibiranga wa wundi wifuza kuba uw’imbere bikabije

i. Gushakisha icyubahiro ku ngufu mu buryo bwose bushoboka
Yesu yahoraga ahugura abigishwa be mu mpaka za buri gihe aho babaga bashwana bibaza ngo umukuru muri twe ninde, hamwe Yesu yafashe umwana umubashyira imbere arababwira ati ushaka kuba uw’imbere, yitware nk’umuto muri mwese? (Luka 9:48), umunsi umwe Yesu yashatse kubereka ko icyubahiro cy’umuntu kitaba aho yicaye cyangwa mu bigaragara gusa inyuma ko ahubwo kiba mu mutima, ibyo yabiberetse ubwo yafataga amazi n’igitambaro agatangira kuboza ibirenge ari nko kubabwira ati” munyita shobuja kandi nibyo koko niko biri ariko ntibyambuza no kuboza ibirenjye kandi ibyo ntibyaherako binkuraho cya cyubahiro cyanjye kuko ntagikorera ahubwo ndagifite kuva isi itararemwa”.

Biracyaza 

Past Kazura