Ibyawe si byo bizayinanira – Ev Ndayisenga Esron

Ef 3:20
[20]Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo,

Dan 3:29
[29]“Ni cyo cyatumye nca iteka, kugira ngo umuntu wese wo mu moko yose y’indimi zitari zimwe uzavuga nabi Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego, azatemagurwe kandi urugo rwe ruzahindurwe nk’icyavu, kuko ari nta yindi mana ibasha gukiza bene aka kageni.”

Yobu 42:2
[2]“Nzi yuko ushobora byose,Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.”

Yer 32:27
[27]“Dore ndi Uwiteka Imana y’ibifite imibiri byose. Mbese hariho ikinanira?

Nagiraga ngo mbabwire ko Imana ishobora byose
Imenya byose.
Ibera hose icyarimwe.

N’ibyo ubona bisa n’ibikomeye izabikora Kandi uyigirire ikizere ibindi uyibiharire ubona bisa n’aho byarenze igaruriro ariko na nyuma ya zero irakora .

Muhabwe umugisha